
Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .
Ku wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2026 nibwo shampiyona yongeye gukimywa nyuma yuko yari yahageze ku munsi wa gatatu kubera imikino y'ikipe y'igihugu yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino nyafurika izabera muri Tanzaniya, uganda na Kenya.
Habaye imikino ibiri yose yabereye mu Mugi wa Kigali. Aho Kigali FC yari yakiriye Gicumbi FC yarimaze imikino itatu iitaratsindwa aho yarifite amanota icyenda ku icyenda (9/9). Ikaba yaje ishaka kubona amanota atatu(3) kugira ngo igire 12/12. Mu gihe Kigali nayo yashakaga amanota atatu (3) Kuko kuva shampiyona yatangira yarifite inota rimwe(1) gusa ikaba yarikeneye kubona amanota atatu (3) ya mbere kuva shampiyona yatangira.
Umukino watangiye amakipe yose ashaka uko yabona igitego ariko bikomeza kunanirana.
Ku munota wa Kigali FC yafunguye amazamu. Nyuma y'icyo gitego Gicumbi FC yakomeje gushaka uko yagombora igitego ntibyakunda. Igice cya mbere cyarangiye Kigali FC iyoboye n'igitego 1-0.
Habimana Yves, washyize umupira mu izamu nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Mangubu Patrick Baombolia.
Joseph Karanzi yageregeje ishoti ryari kubonekamo igitego cyo kwishyura cya Gicumbi FC, ariko ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina rikurwamo n’umunyezamu wa Kigali FC, Ndikuriyo Patient.
Habimana yongeye kwakira umupira arebana n’izamu, ariko ishoti yateye rijya ku ruhande rw’izamu. Igice cya mbere cyarangiye Kigali FC iyoboye n'igitego 1-0.
Ku munota wa 60, Bahati Clement wa Gicumbi FC yacenze abakinnyi ba Kigali FC, agiye gutera mu izamu arahuzagurika umukinnyi wa Kigali FC awukuyemo.
Umutoza wa Kigali FC Bisengimana Justin yahuraga n'ikipe ya Gicumbi FC yatozaga yakoze impinduka ashyiramo Kwitonda Ally wugarira asimbura Onyeabor wagize imvune.
Malipangou wa Kigali FC uri yarabonye igitego ku munota wa 70, atera umupira ku giti cy’izamu nyamara yari yacenze n’umunyezamu.
Nyuma y’iminota itanu gusa Tuyisenge Jean Merveil wa Gicumbi FC yacenze Ndikuriyo wa Kigali FC ashyira umupira mu izamu ariko Kwitonda arirambura awukuriraho ku murongo.
Umukino warangiye nta kindi gitego kibonetse, Gicumbi FC yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, itakaza umukino wa mbere muri uyu mwaka wa 2026/27.
Mu mikino ine imaze gukina, Kigali FC yabonye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, igira ane kuko yangayije umukino umwe wa Etoile de l’Est, uwa Marine n’uwa Al Hilal SC irayitsindwa.
Umukino utaha Gicumbi FC izakina Al Merreikh FC, i Gicumbi nkuko umukino wayo wa CAF champions ariko umukino League izakina ma Horoya FC yo muri Guinnea uzaba tariki 24 Ukwakira 2026.
Ni mu gihe Kigali FC na yo itazakina kuko yari kuzakina na APR FC, ku wa 16 Ukwakira 2026, kuko izaba iri gukina na Zamalek yo mu Misiri.














