
Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri Uyu wa Gatandatu, Tariki ya 10 Ukwakira 2026, mu Rwanda hakomeje Imikino ya kiwe cya kabiri cy'Irushanwa rya Rwanda Open M25 Aho hagombaga kurara hamenyekanye Babiri bazahurira ku mukino wa nyuma waryo hagati ya Max Houkes,Calvin Hemery,Dev Javia ndetse na Corentin Denolly.
Umukino wa Mbere wagombaga guhuza Umuholandi Max Houkes na Calvin Hemery uturuka mu Bufaransa waje kurangira Max Houkes Akomeje ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Calvin Hemery amaseti abiri kuri Imwe.
Mu wundi mukino, Umuhinde Dev Javia yahuye na Corentin Denolly birangira Dev Javia Ageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda mu buryo bworoshye Corentin Denolly amaseti abiri ku busa.
Bisobanuye ko Dev Javia wo mu gihugu cy'u Buhinde azahurira ku mukino wa nyuma na Max Houkes, Umukino uzabera muri IPRC Kigali kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Ukwakira 2026 saa 12:00.
Icyo kumenya kuri iri rushanwa:
Umufaransa Denolly Corentin wakuwe mo na Dev Javia niwe ufite agahigo ko gukina Imikino ya nyuma kenshi Muri Iri rushanwa kuko yawugezeho inshuro enye zose, aho yaryegukanye mo inshuro Eshatu.
Max Houkes wageze ku mukino wa nyuma we, aheruka gutwara iri rushanwa mu 2025 mugihe Dev Javia we ari inshuro ya Mbere ageze ku mukino wa nyuma.














