
Kiyovu Sports Club na Police FC zageze ku mukino wa nyuma zimaze gusezerera Mukura VS na Rayon Sports FC.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026 nibwo habaye imikino ibiri ya 1/2 ya FERWAFA Turbo King Super Cup 2026 yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana imikinire, kuko n'amakipe yombi afite abatoza bashya ariko bigaragara ko abakinnyi bamaze kumenyerana, ikindi cyagaragaye ndetse n'umutoza wa Kiyovu yagarutseho ntabwo baramera neza mu kujyanye n'imbaraga (fitness) ibyatumaga intangiriro zawo zikomera.
Kiyovu niyo yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere ariko butagize icyo butanga. Kuko yabonye koruneri zigera muri 4 ariko ntacyo zatanze.
Igice cya mbere cyarangiye 0-0
Mu gice cya kabiri
Umutoza wa Kiyovu Sports Club, Harrison Mark Simon, yahise akora impinduka, Bukuru Christophe aha umwanya Shaban Kagayo.
Kiyovu Sports Club yakomeje gushaka uko yabona igitego bikomeza kwanga ndetse na Mukura VS ariko ishaka igitego ariko umuzamu wa Kiyovu Sports Club James imipira ikayikuramo.
Ku munota wa 48 Joseph Sackey wa Mukura yaje gusohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports Club.
ku munota wa 48, yihanira ikosa ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Nyuma y’iminota ine gusa, ku Munota wa 52 Byiringiro David wa Kiyovu Sports Club nawe yafashe umupira n’ukuboko hafi y’umusifuzi wungirije, Mugabo Eric, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ivamo umutuku asohorwa mu kibuga.
Ku munota wa 57 Kiyovu Sports Club yakoze impinduka Ishimwe J.Rene asimbura Gihozo David.
Ku munota wa 67 Kiyovu yongeye gukora impinduka Lola Kanda na Keddy basimbuzwa Joseph (Rama) na Mugisha Didier.
Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka uko yabona igitego bikomeza kunanirana.
Ku munota wa 90 w’umukino, ubwo abakunzi bari bitabiriye umukino babonaga ko amakipe yombi agiye gutera Penalite. Abumuremyi wa Mukura VS yakoreye ikosa Mugisha Didier mu rubuga rw’amahina, Uwikunda Samuel ahita atanga penalite, uyu rutahizamu mushya wavuye muri Rayon Sports FC yari yatijwemo na Police FC, niwe wayiteye,maze ayitera neza ku munota wa 90+2' aba atsinze igitego cye cya mbere muri Kiyovu Sports Club ku mukino we wa mbere.
Kiyovu Sports Club yahise ijya ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, aho igomba guhura na Police FC.
Nyuma y'umukino wa Kiyovu Sports Club na Mukura VS hahise hakurikiraho Umukino wa Rayon Sports Fc na Police FC ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri n'igice (18H30).
Mu minota itanu ya mbere y’umukino, Police FC yabonyemo amahirwe aho Dande Junior Bacca yamuteye ishoti rikomeye ariko arikuramo
Ku munota wa 29 Police FC yabonye amahirwe y'igitego ku mupira w’umutwe watewe na Luc Bide ariko Dande Junior awukuramo.
Gusa umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yakuyemo umupira ukomeye wa Tony Kitoga.
Igice cya mbere cyarangiye
Amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri
Buri kipe yagarutse ishaka igitego aho nka Kameni Herman wa Rayon Sports FC Junior yahushije igitego ndetse Rutahizamu wa Police FC Luc Bide na we yahushije igitego.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza penalite.
Police FC, yinjije Penalite 4 mu gihe Rayon Sports FC yinjije 2.
Manishimwe Djabel wa Police FC niwe wayihushije, Nshimirimana Ismail Pitchou, Nzotanga , Kwitonda Alain Bacca na Udahemuka Jean de Dieu bazinjije.
Naho Rayon Sports FC Nshuti Didier, Kameni Herman bazihushije, Nisingizwe Christian, Muhoza Daniel bazinjije.
Ku mukino wa nyuma Police FC izahura Kiyovu Sports yasezereye Mukura VS ku gitego 1-0.
Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026. Ubere kuri Kigali Pelé Stadium














