BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

ADAM Yannick2026 Ukwakira 118 min gusoma
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

Tariki 10 Ukwakira 2026 nibwo hakomezaga imikino ibiri y'umunsi wa Kane wa BK Pro League 2026-2027. Habaye imikino ibiri,umwe wabereye mu Karere ka Rubavu aho Marine FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Sitade Umuganda mu gihe Bugesera FC yari yakiriye Étincelles FC mu Karere ka Bugesera kuri Stade ya Bugesera.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye(15H00) nibwo umusifuzi wo hagati Eric yaratangije Umukino.

Uyu mukino waranzwe no kwigana ku mpande zombi yombi, kuko nta kipe yashakaga gutakaza uyu mukino cyane cyane ku Ruhande rwa Kiyovu Sports Club kuko Marine FC iri mu makipe ayigora cyane .

 Amakipe yanyuzagamo akagerageza guhererekanya neza umupira mu kibuga hagati ariko kubona igitego bikaba ikabazo, abakinnyi b'inyuma ku mpande zombi bagerageje kwihagararaho ndetse nabazamu.

Ku munota wa 37 Kiyovu Sports Club yakorewe ikosa mu kibuga hagati, ariko umupira bawuteye ujya mu biganza by'umunyezamu wa Marine FC.

Ku munota wa 38 Marine FC yahushije igitego ku mupira Nirushwa Aime wari wenyine imbere y'izamu agatera umupira hanze y'izamu rya Kiyovu Sports Club.

Ku munota wa 42, Marine FC yabonye ikarita y'umuhondo yahawe Bizimana Yannick nyuma yo gukandagira myugariro wa Kiyovu Sports Club 

Ku munota wa 44, Marine FC yagerageje ishoti riremereye ariko umupira ugonga myugariro wa Kiyovu Sports Club ujya hanze, ubyara koruneri itagize ikiyivamo.

Iminota miringo ine n'itanu (45') yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umusifuzi wa kane yongereyeho iminota ine (4)itagize icyo itanga ku mpande zombi.

Mu Gice cya Kabiri 

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwatakana ku mpande zombi.

Ku munota wa 46 Kiyovu Sports Club yabonye kufura itagize icyo itanga .

Ku munota wa 52 Marine FC yabonye koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 56 Marine FC yabonye Kufura nayo itagize icyo itanga.

Ku munota wa 62 Kiyovu Sports Club yabonye Kufura itagize icyo itanga

 Ku munota wa 65 Marine FC yabonye Kufura itagize icyo itanga. Kiyovu Sports Club yahise ikora impinduka Didier Mugisha asimbura Kagayo Shaban 

Ku munota wa 66 Umutoza wa Kiyovu Sports Club yakoze impinduka ya mbere Hakim Hamis na Bukuru Christophe binjira mu kibuga basimbuye Sharif Bayo na Uwimana Yakubu.

Ndetse na Marine FC yakoze impinduka Sultan Bobo asimburwa na Sindi Paul.

Ku munota wa 79 Marine FC yabonye koruneri itagize icyo itanga. 

Marine FC na Kiyovu Sports Club

Marine FC na Kiyovu Sports Club
Ku munota wa 80 Kiyovu Sports Club yongeye gukora impinduka Rama na Obed binjira mu kibuga basimbuye Keddy na Lola kanda.

Obed akaba ariwo mukino we wa mbere akinnye muri BK Pro League.

Ndetse na Marine FC nayo yakoze impinduka Olivier asimbura Hashim.

Ku munota wa 88 Marine FC yabuze igitego, Djihad yongera gufasha Kiyovu Sports Club kutinjizwa igitego. .Marine yahise ikora impinduka Ramadhan asimburwa na Nyarugabo.

Iminota miringo icyenda (90) yarangiye ari

Marine FC naniyo yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego ariko umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad abyitwaramo neza byaje gutuma aba umukinnyi w'umukino.

Wari umukino warimo guhangana ku mpande zombi

Wari umukino warimo guhangana ku mpande zombi 

Iminota mirongo icyenda (90 ) y'umukino yarangiye amakipe anganya 0-0, umusifuzi wa kane yongeraho iminota itanu(5) yihariwe na Marine FC aho umuzamu wa Kiyovu Sports Club yakuyemo igitego cyari cyabazwe.

Amahirwe Marine FC yabonye ntiyabashije kuyabyaza umusaruro.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club niwe wabaye Umukinnyi mwiza w'umukino (Man of The Match)

Nzeyurwanda Djihad wabaye Umukinnyi w'umukinnyi

Nzeyurwanda Djihad wabaye Umukinnyi w'umukinnyi 

Marine FC yakinaga umukino wa gatatu wa BK Pro League iraye ku mwanya wa gatanu n'amanota ane, izagaruka mu kibuga kuwa 17 Ukwakira 2026 yakirwa na Etincelles FC.

Ni mu gihe Kiyovu Sports Club yakinaga umukino wayo wa kane iraye ku mwanya wa gatandatu n'amanota ane, izagaruka mu kibuga, tariki 17 Ukwakira 2026 yakira Al-Hilal FC.

Uko amakipe ahagaze k'urutonde rwagateganyo

Uko amakipe ahagaze k'urutonde rwagateganyo

Undi mukino wabaye Wabereye mu karere ka Bugesera.

Bugesera FC na Étincelles FC

Bugesera FC na Étincelles FC 

Bugesera FC yitwaye neza itsinda Étincelles FC ibitego 2-0.

Igice cya mbere

Bugesera yabonye igitego cya mbere ku munota wa 9 cyatsinzwe na Naibe Akpesiri ku mupira yahawe na Jeremie Mbusa Mumbere cyarangiye Bugesera FC Iyoboye n'igitego 1-0.

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego 

Mu gice cya kabiri 

Bugesera FC yaje Kubona igitego cya Kabiri ku munota wa 52 cyatsinzwe na Kwizera Éric ku mupira yahawe na Iracyadukunda Éric. 

Umukino warangiye nta kindi gitego kibonetse mu mukino. 

Bugesera FC ihita ibona amanota atatu (3) ya mbere mu mikino ibiri imaze gukina. Naho Étincelles FC igumana amanota 7 mu mikino ine(4).

Uko imikino yarangiye

Uko imikino yarangiye 

Bugesera FC izagaruka mu kibuga tariki 17 Ukwakira 2026 ikina na Gasogi United FC Mu gihe Étincelle FC yo izakina na Marine FC tariki 18 Ukwakira 2026.

Uko urutonde ruhagaze byagateganyo

Uko urutonde ruhagaze byagateganyo 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickamasaha 14 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickamasaha 14 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa Kane wa Shampiyona y'u Rwanda Bk Pro league

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 4 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize