
Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.
Mu Itangazo rimaze gushyirwa hanze, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yaraye ifashe isoko rya GOICO mu Mujyi w'Akarere ka Musanze, ku wa Gatandatu.
Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Tariki ya 11 Ukwakira 2026, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abantu babiri aribo bakomerekejwe nayo byoroheje, naho abandi 15 bagahungabanywa n’iyi nkongi yari idasanzwe yibasiye Iri Soko rya Musanze.
Havuzwe ko Kandi iperereza ku cyateye iyi Nkongi rikomeje, kugira ngo hamwenywe imva n'imvano y'iri sanganya ryaraye ribaye mu mujyi wa Musanze.
Guverinoma y'u Rwanda ibicishije muri Iri Tangazo yanijeje ubufatanye mu gusana isoko rya Musanze ryangiritse ku rwego rwo hejuru kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe, abarikoreragamo bakomeze imirimo yabo.
Inyubako ya Goico Plaza yari isanzwe ikoreramo Ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubucuruzi mu ngeri zitandukanye nk'inyambaro,ibikoresho ndetse n'ibindi bitandukanye.
Iyi nyubako kandi iri mu zigezweho muri uyu mujyi wa Musanze ikoreramo Ama Banki atandukanye nka Bk,BPR n'andi atandukanye.













