Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 263 min gusoma
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije ndetse akamushukisha amafaranga.

Uyu mwana kandi yavuze ko se yamubwiraga ko ibyo yamukoreraga byari uburyo bwo kumwigisha uko azitwara igihe azaba afite umugabo.

Amakuru avuga ko umwana amaze kumenya ko ihohoterwa rikomeje, yahise abimenyesha umwarimu we ndetse n’abandi bantu bakuru, bituma ikibazo kigera ku nzego zibishinzwe.

Polisi na RIB zahise zitangira gukurikirana iki kibazo, maze uyu mugabo ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akorweho iperereza.

Umwana we yajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha n’ubuvuzi bukenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yemeje ko uyu mugabo yashyikirijwe ubugenzacyaha, mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga.

Yavuze kandi ko uru rugo rutari rusanzwe ruzwiho kugira amakimbirane, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe bakeka ko umwana cyangwa undi muntu ari gukorerwa ihohoterwa.

Gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Umuntu ugihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25, bitewe n’ibiteganywa n’amategeko.

Isoko: Igihe 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Rwanda

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 16
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Rwanda

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 7
Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Rwanda

Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ing...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Rwanda

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yab...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Rwanda

Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Admin User2026 Mata 5

Inkuru zishyashya

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda
Health

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC muri Shampiyona y'u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yandagajwe na Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa Kane wa Shampiyona y'u Rwanda Bk Pro league

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 21 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize