
Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.
Uyu mubikira yagaragaje ko imyumvire nk’iyi idakwiye, asobanura ko ubuzima bw’ababikira atari ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari ihamagarwa ryihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana.
Mu butumwa yasangije abantu abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Mansera Gina King yavuze ko hari abavuga ko “abakobwa beza bakwiye gushaka abagabo, naho abakobwa babi bakaba ari bo bakwiye kuba ababikira”, ndetse ko ababa barababajwe n’urukundo ari bo bahitamo ubwo buzima.
Yabajije ati: “Ni ryari gushaka umugabo byabaye intego iruta izindi zose umuntu agomba kugeraho mu buzima? Ni ryari ubuzima bwo kwiyegurira Imana bwabaye amahitamo y’abagore babi, abababaye mu rukundo cyangwa bananiwe kubona abagabo?”
Yavuze ko ubuzima bwo kwiyegurira Imana atari ahantu abagore bajya kubera ko bananiwe gushaka, ahubwo ko ari umuhamagaro nk’uko no gushaka ari umuhamagaro.
Ati: “Nta muntu ugomba kuvuga ko umukobwa wahisemo kuba umubikira ari umuntu mubi cyangwa utarabashije kubona umugabo. Nta muntu mubi ubaho. Imana ikwiye ibyiza kurusha ibindi.”
Mansera Gina yavuze ko kimwe n’uko umukobwa ashobora guhitamo guha ubuzima bwe umugabo n’umuryango we, undi ashobora guhitamo kubwegurira Imana.
Yagize ati: “Gushaka ni umuhamagaro. Ubuzima bw’ababikira na bwo ni umuhamagaro, ntabwo ari igihembo gihabwa uwabuze uwo bashakana.”
Yasabye abakobwa bakiri bato kudaterwa isoni no guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana kubera amagambo y’abantu, ahubwo bakumva umuhamagaro wabo kandi bagahitamo inzira bumva ibereye ubuzima bwabo.
Ati: “Bakobwa beza, ntimukemere ko hagira ubabwira ko abakobwa baba ababikira ari abananiranye kubona abagabo cyangwa abafatwa nk’abatari beza. Niba Imana iguhamagaye, yisubize.”
Yongeyeho ko umuntu uhisemo ubuzima bwo kwiha Imana bujyana no gutanga impano ze zose, zirimo ubwiza, ubwenge, inzozi ndetse n’umutima we, kuko iyo umuntu ahaye Imana ubuzima bwe, aba agomba kuyihereza ibyiza afite.
Umubikira yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana.














