U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 249 min gusoma
U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze
Sanga:
writer.umunsi.com

Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya gatanu ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi rigeze.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington muri Kamena 2025, agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Inama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026 yahuje intumwa z’ibihugu byombi, izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza, Qatar, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihagarariwe na Togo, ifite inshingano zo kuba umuhuza muri ibi bibazo.

Amasezerano yashyizweho ku wa 27 Kamena 2025 ashyiraho umurongo wa dipolomasi ugamije kugabanya umwuka mubi, hibandwa ku kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Nk’uko byagaragajwe mu itangazo rihuriweho, impande zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabaye hagati ya tariki ya 17 na 18 Werurwe 2026 i Washington. Zatangaje ko hatanzwe amakuru mashya ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi, nubwo hatatanzwe ibisobanuro birambuye ku byagezweho.

Inama yanakiriye amakuru yatanzwe na Qatar ku biganiro biri kuba hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bifatwa nk’ibyunganira ibiganiro bya Washington.

Ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, birimo no gusenya umutwe wa FDLR, wakunze kugaba ibitero bihungabanya umutekano w’u Rwanda, unashinjwa kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Komite yashimye kandi imbaraga zashyizwe mu biganiro byabereye mu Busuwisi kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Mata 2026, nyuma yo kwimurwa bivanywe i Doha kubera ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo kugeza ubu bitaragaragaza umusaruro ugaragara mu guhagarika imirwano.

Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko hakenewe gukomeza imbaraga mu nzira y’amahoro, mu gihe ibikorwa byo gushyira mu bikorwa ayo masezerano bikomeje.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza impungenge z’umutekano warwo zituruka ku kuba umutwe wa FDLR ugikorera muri RDC no ku bufatanye ushinjwa kugirana n’ingabo za RDC mu kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

54964325770_adcd1ed975_k-8f67f.jpg

reif-eaf02.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 11 zashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize