U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 249 min gusoma
U Rwanda na RDC byasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington rigeze
Sanga:
writer.umunsi.com

Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya gatanu ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi rigeze.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington muri Kamena 2025, agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Inama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026 yahuje intumwa z’ibihugu byombi, izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza, Qatar, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihagarariwe na Togo, ifite inshingano zo kuba umuhuza muri ibi bibazo.

Amasezerano yashyizweho ku wa 27 Kamena 2025 ashyiraho umurongo wa dipolomasi ugamije kugabanya umwuka mubi, hibandwa ku kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Nk’uko byagaragajwe mu itangazo rihuriweho, impande zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabaye hagati ya tariki ya 17 na 18 Werurwe 2026 i Washington. Zatangaje ko hatanzwe amakuru mashya ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi, nubwo hatatanzwe ibisobanuro birambuye ku byagezweho.

Inama yanakiriye amakuru yatanzwe na Qatar ku biganiro biri kuba hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bifatwa nk’ibyunganira ibiganiro bya Washington.

Ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, birimo no gusenya umutwe wa FDLR, wakunze kugaba ibitero bihungabanya umutekano w’u Rwanda, unashinjwa kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Komite yashimye kandi imbaraga zashyizwe mu biganiro byabereye mu Busuwisi kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Mata 2026, nyuma yo kwimurwa bivanywe i Doha kubera ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo kugeza ubu bitaragaragaza umusaruro ugaragara mu guhagarika imirwano.

Abitabiriye iyi nama bashimangiye ko hakenewe gukomeza imbaraga mu nzira y’amahoro, mu gihe ibikorwa byo gushyira mu bikorwa ayo masezerano bikomeje.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza impungenge z’umutekano warwo zituruka ku kuba umutwe wa FDLR ugikorera muri RDC no ku bufatanye ushinjwa kugirana n’ingabo za RDC mu kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

54964325770_adcd1ed975_k-8f67f.jpg

reif-eaf02.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 14 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 55 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize