
Ubwo abo banyamakuru bari mu kiganiro byabaye ngombwa ko baba bahagaze ubundi babanza gufata amashusho y'izo nzuki zari zazengurutse White House mu gihe cy'iminota igera kuri 20 yose .
Umunyamakuru wa NewsNation agaruka kuri izo nzuki zari zagose White House yagize ati:"Twese twahise dukwira imishwaro muri White House tubura ubusohoka kuko inzuki zari zafunze inzira twagombaga kunyuramo".
Alexandria Hoff umunyamakuru wari uhagarariye ikinyamakuru Fox News yaranditse ati:"Hari inzuki nyinshi cyane hano kuri White House".
Amafoto ndetse n'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inzuki nyinshi ziri mu biti byegereye ahakorerwaga ikiganiro n'abanyamakuru. N'ubwo kugeza ubu hatari hamenyekana impamvu y'izo nzuki, mu minsi yashize umugore wa Donald Trump , Melania Trump, yari yatangaje ko hari gahunda yo kwagura ubworozi bw'inzuki.
Ubworozi bw'inzuki muri White House bwatangijwe na Donald Trump muri 2009.















