
Igipolisi muri Uganda cyatangaje ko kirimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wapfuye ku wa mbere nijoro arimo gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore bari mu gihuru.
Ibinyamakuru muri Uganda byemeje amakuru yatangajwe na amson Lubega ukuriye igipolisi mu gace ka Busoga North yemeza ibyabaye.
Lubega yavuze ko ahagana saa tatu z’ijoro uwo mugabo n’umugore w’imyaka 40 bihinnye mu gihuru mu gace ka Namulanda B kugira ngo bamarane ipfa.
Ikinyamakuru Monitor gisubiramo Lubega agira ati: “Nyuma y’inshuro ya mbere, bivugwa ko umugabo yarabye agahwera ari ku nshuro ya kabiri”.
Umugabo amaze guhwera, umugore abonye ibibaye yahise atabaza abantu maze bahagera ari benshi ariko ntibabasha kurokora uwo mugabo kuko yahise apfa.
Iki kinyamakuru kivuga ko uwo mugore bariho ‘biha akabyizi’ mu gihuru atari uwe, kandi ko amakuru gikesha abantu b’aho ari uko umugore we yari aherutse kubyara.
Iperereza ririmo gukorwa ku murambo w’uwo mugabo ngo hemeze neza icyamwishe.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko imfu zibera mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari gacye cyane ari yo ubwayo iba ibiteye, ko kenshi ziterwa n’indwara umuntu aba afite (abizi cyangwa atabizi) nk’indwara zigendanye n’imikorere y’umutima, cyangwa ‘stroke’.
Izi ngo zishobora guhita zifata umuntu ari muri kariya karimo kubera gutera kwihuse cyane kw’amaraso cyangwa gufata imiti n’ibinyobwa byongera ingufu zidasanzwe.














