Umunsi.com
Perezida Ruto yayobotse ubuhinzi ngo azabe umuherwe w’ahazaza
Hanze

Perezida Ruto yayobotse ubuhinzi ngo azabe umuherwe w’ahazaza

Chief Editor2026 Mata 135 min gusoma
Perezida Ruto yayobotse ubuhinzi ngo azabe umuherwe w’ahazaza

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yamaze gusobanukirwa ko mu bihe biri imbere abakire bakomeye ku Isi bazava mu buhinzi, bituma ahitamo gutangira ibikorwa by’ubuhinzi hakiri kare.

Ibi yabitangaje ku wa 10 Mata 2026, ubwo yari yitabiriye inama y’ubufatanye mu by’umutekano izwi nka Mashariki Cooperation Conference.

Perezida Ruto yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi mu bijyanye n’ubuhinzi, kuko ufite hafi bibiri bya gatatu by’ubutaka bushobora guhingwa ku Isi, ndetse n’umutungo kamere ushobora guteza imbere ubukungu bwawo.

Yasobanuye ko uwahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yamubwiye ko abakire bakomeye mu bihe bizaza bazaba ari abahinzi, ari na byo byatumye atangira kugerageza ibikorwa by’ubuhinzi.

Yakomeje avuga ko nubwo Afurika ifite umutungo kamere uhagije, bishobora kutabyara inyungu zigaragara mu gihe hataboneka abayobozi bafite ubushobozi bwo gutekereza neza no gushyira mu bikorwa ingamba zinoze zo kuwubyaza umusaruro.

ruto-2-1f319.webp

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho
Imyidagaduro

Turbo King Super Cup 2026: FERWAFA yatangaje ikipe isimbura APR FC n'amatariki mashya izaberaho

Nyuma y'uko APR FC ivuze ko itazitabira irushanwa rya Turbo King Super Cup 2026 Ivuga ko itaganirijwe mbere y'uko bahindura uko amakipe agomba kuryitabira ndetse ivuga ko k hari guhamagarwa abanyamuryango bose ba FERWAFA, kuko amakipe ane gusa atari yo agenewe irushanwa rya Super Cup, kuko ubundi rikinwa n’amakipe yitwaye neza mu mwaka wabanje abiri,iyatwaye shampiyona niyatwaye igikombe cy'amahoro. Aho bamenyesherejwe umwanzuro ku irushanwa, ngo wasanze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yarateguyemo imikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League 2026/27.

ADAM Yannickamasaha 4 yashize
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

ADAM Yannickamasaha 4 yashize
‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga
INKURU NYAMUKURU

‎Nyina wa Lamine Yamal yatunguranye mu mwambaro w'abato aseruka ku mucanga

‎Umubyeyi wa Lamine Yamal wamamaye mu mupira w'amaguru by'umwihariko mu ikipe ya FC Barcelona n'Ikipe y'Igihugu Espanye , akomeje gutangaza benshi kubera uburyo yasohotse yambaye bya gikumi bamwe bati:"Naryoherwe n'ubwamamare bw'umwana we".

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Rihanna yasohokanye abana be ku ivuko batega imodoka zisanzwe ‎

‎Umuhanzikazi Rihanna , yagaragaye mu mashusho ari kumwe n'abana be RZA , Riot na Rocki ku muhanda muri Barbados aho bateze imodoka isanzwe banarira kumuhanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027
Imikino

Football: Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe yanBK Pro League 2026-2027

Rwanda Premier League yasohoye ingengabihe ya BK Pro League 2026-2027 izatangira tariki 4 Nzeri 2026 ikarangira tariki 30 Gicurasi 2027

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA
Imikino

Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize