
Abantu bagera kuri 30 bapfiriye mu muvundo wabereye mu marembo y’inyubako ya Citadelle Laferrière, iri mu murage w’Isi wa UNESCO.
Ibi byabaye ku wa 11 Mata 2026, mu gihugu cya Haiti, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gace ka Milot aho iyi nyubako iherereye.
Citadelle Laferrière yubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 nyuma y’uko Haiti ibonye ubwigenge, ikaba ari kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amateka y’iki gihugu.
Kuri uwo munsi, aho hantu hari huzuye abantu benshi barimo abanyeshuri bari bagiye mu rugendoshuri, ndetse n’abandi bari bitabiriye ibirori bya Pasika.
Amakuru atangwa n’abari aho agaragaza ko uyu muvundo watewe n’imvura yaguye mu buryo butunguranye, igatera abantu ubwoba bagatangira kwiruka bashaka aho bikinga, ari na bwo babyiganaga cyane ku marembo y’iyo nyubako.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé, yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko yifatanyije na yo muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko abamaze kumenyekana ko bapfuye ari 30, ariko ko uwo mubare ushobora kwiyongera mu gihe iperereza rigikomeje ku by’iyi mpanuka.




