Igihugu cya Togo  cyavanyeho ‘visa’ ku Banyafurika bose
Hanze

Igihugu cya Togo cyavanyeho ‘visa’ ku Banyafurika bose

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 190 byayeho5 min gusoma
Igihugu cya Togo  cyavanyeho ‘visa’ ku Banyafurika bose
Sanga:

Leta ya Togo yatangaje ko guhera ku wa mbere Abanyafurika bose bafite inzandiko z’inzira (passports) zemewe bashobora kwinjira muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba badafite visa, kandi bakahamarayo igihe kigera ku minsi 30.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’umutekano, leta yavuze ko iki cyemezo kigamije gufungura amarembo y’igihugu, guteza imbere ubukungu no gukurura abanyamahanga. Togo ivuga ko ishaka kwagura ubuhahirane no guteza imbere ubukerarugendo, umuco ndetse n’imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu bya Afurika.

Leta ya Togo yasobanuye kandi ko iki cyemezo gishingiye ku ndangagaciro za Kinyafurika zo kwimakaza ubumwe n’ubwisanzure bw’ingendo hagati y’Abanyafurika.

Nubwo visa yavanyweho, minisiteri y’umutekano yavuze ko abantu bose bateganya kujya muri Togo bazajya babanza kubimenyekanisha ku rubuga rwa leta rujyanye n’ingendo nibura amasaha 24 mbere yo kugera muri icyo gihugu, kugira ngo bahabwe icyemezo cy’urugendo kizwi nka “bordereau”.

Togo yiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika byamaze gukuraho visa ku Banyafurika babigana, birimo Rwanda, Ghana, Benin, Seychelles na Gambia.

1001673569.webp

Inkuru zerekeye