Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran
Hanze

Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran

Chief Editor2026 Mata 136 min gusoma
Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran
Sanga:
writer.umunsi.com

108289565-1775785418104-gettyimages-2265219111-dji_0492-46e0f.jpg

Ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga byongeye kuzamuka cyane, birenga amadolari 100 ku kagunguru, nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran binaniwe kugera ku mwanzuro ku bijyanye no guhagarika imirwano. Ibi biganiro byamaze amasaha 21 bibera muri Pakistan ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma y’iri hungabana mu biganiro, Donald Trump yatangaje ko Amerika igiye gufunga ibyambu bya Iran, hagamijwe gukumira ubwato bwose bushaka kwinjira cyangwa gusohoka muri icyo gihugu.

Ubwo amasoko y’ingufu yongeye gufungura ku mugabane wa Aziya ku wa Mbere, igiciro cya peteroli ya Brent cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$, mu gihe iya West Texas Intermediate yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.

Mbere y’ibi, ibiciro bya peteroli byari byagabanutse bikagera munsi ya 100$ ku wa Gatatu ushize, nyuma y’uko Amerika na Iran byemeranyije guhagarika imirwano by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Icyo cyemezo cyari kigamije kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi yose. Urujya n’uruza rw’ubwato muri uwo muhora rwari rwahagaze kuva imirwano yatangira ku wa 28 Gashyantare.

Kunanirwa kw’ibi biganiro byagize ingaruka no ku masoko y’imari n’imigabane ku mugabane wa Aziya, aho amasoko atandukanye yagabanutse. Isoko ryo mu Buyapani rya Nikkei 225 ryamanutseho 0,8%, mu gihe iryo muri Koreya y’Epfo rya Kospi ryagabanutseho 1,8%.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko igikorwa cyo gukumira ubwato ku byambu bya Iran gitangira kuri uyu wa Mbere saa 16:00 ku isaha y’i Kigali.

Ku ruhande rwa Iran, hatangajwe ko ubwato bwose bwa gisirikare buzagerageza kwegera umuhora wa Hormuz buzakurikiranwa by’umwihariko, ibintu byatumye impungenge z’ubwiyongere bw’umutekano muke n’ibura rya peteroli ku Isi zirushaho kwiyongera.

108289565-1775785418104-gettyimages-2265219111-dji_0492-46e0f.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize