
Ingwe yacitse uruzitiro rw’aho yari ifungiye mu Budage yarashwe irapfa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umugabo w’imyaka 73 wari uri aho zinyamaswa zirebererwa, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibivuga.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru mu gace ka Schkeuditz, aho iyo nyamaswa yari ifungiye mu cyanya cyihariye cy’inyamaswa cy’umugore uzwi ku izina rya Carmen Zander, wiyita “Tiger Queen” uzwi mu gutoza no kumurika inyamaswa.
Polisi yavuze ko yahisemo kurasa iyo ngwe nyuma yo kunanirwa kuyigenzura no kugira ngo hirindwe ko yakomeza guteza akaga abandi bantu bari aho. Umugabo wakomeretse yajyanywe kwa muganga aho ari kuvurirwa ibikomere bikomeye.
Amakuru avuga ko iyo ngwe ari imwe mu nyamaswa umunani zari zifungiye muri icyo cyanya, ariko nta zindi nyamaswa ngo zahunze cyangwa zangiza umutekano.
Ubuyobozi bwatangaje ko iperereza rikomeje ku buryo iyo nyamaswa yacitse uruzitiro, ndetse n’uko icyo cyanya cyakoraga ibikorwa byo kugaragaza inyamaswa imbere y’abantu cyubahirizaga amabwiriza y’umutekano.




