U Burusiya ntibukozwa ibyo gukomeza agahenge mu ntambara ya Ukraine
Hanze

U Burusiya ntibukozwa ibyo gukomeza agahenge mu ntambara ya Ukraine

Chief Editor2026 Mata 136 min gusoma
U Burusiya ntibukozwa ibyo gukomeza agahenge mu ntambara ya Ukraine
Sanga:
writer.umunsi.com

U Burusiya bwatangaje ko budateze kongera igihe cy’agahenge ku ntambara buhanganyemo na Ukraine, kari kashyizweho mu gihe cya Pasika y’Aba-Orthodox, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ataragaragaza ubushake bwo kwemera ibyo busabwa n’i Moscow.

Mu byifuzo u Burusiya bwakunze kugaragaza harimo ko Ukraine igomba kureka bimwe mu bice byayo, kwirinda kujya mu muryango wa OTAN, kugabanya ingabo ndetse n’izindi ngingo zirebana n’umutekano.

Mu kiganiro cyatambutse ku wa 12 Mata 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko amahoro arambye ashoboka gusa igihe Ukraine yemeye ibyo igihugu cye gisaba.

Yagize ati, amahoro arambye ashobora kugerwaho igihe u Burusiya rubonye ibyo rushaka kandi rukagera ku ntego rwihaye kuva mu ntangiriro z’iyi ntambara. Yongeyeho ko ibyo bishoboka kugerwaho vuba, ariko bikaba bisaba ko Zelensky yemera ibisubizo bihari.

Yakomeje ashimangira ko mu gihe ibyo u Burusiya busaba bitakwemerwa, ibikorwa bya gisirikare bizakomeza nyuma y’uko igihe cy’agahenge kirangiye.

Ku rundi ruhande, Ukraine n’u Burusiya byakomeje gushinjanya kutubahiriza agahenge k’amasaha 32 kari kashyizweho mu gihe cya Pasika y’Aba-Orthodox, kuva ku wa Gatandatu nijoro kugeza ku Cyumweru nijoro.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko u Burusiya bwarenze kuri ako gahenge inshuro zirenga 2.299 guhera mu gitondo cyo ku wa 12 Mata, zirimo ibitero 28, amasasu yarashwe inshuro 479 ndetse n’ibitero bya drones bigera ku 1.800.

Na ho u Burusiya, binyuze muri Minisiteri y’Ingabo yabwo, bwavuze ko na Ukraine yakoze ibikorwa byinshi byo kutubahiriza ako gahenge, bivugwa ko byarenze 2.000.

Ibi byose bikomeje kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi, bikerekana ko amahirwe yo kugera ku mahoro arambye akiri kure.

2023-01-15t163257z_2096990593_rc2yqy948bz0_rtrmadp_3_ukraine-crisis-bakhmut-frontline-scaled-e1674001344827-1024x683-a4fde.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 34 zashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize