Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf
Iyobokamana

Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf
Sanga:
writer.umunsi.com

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari The Boss Lady, yatangaje ko aherutse gukoresha $10.000 (asaga miliyoni 14 Frw) mu kwibagisha isura ye kugira ngo isubirane itoto, ahamya ko abifata nk’ishoramari mu mwuga we kuko acuruza uko agaragara.

Mu kiganiro na BigEyeUG, Zari yavuze ati: “Yego ni ishoramari, nakoresheje ‘temporal lift’. Ntabwo ari ukwibagisha bizwi nka ‘face lift’, babishakishe kuri Google. Amafaranga yo agenda ari menshi, birahenda cyane. Si icyaha, ni byiza cyane ko abantu bagaragara neza.”

Mu kubaga ibice byo mu maso hagamijwe kugabanya ibimenyetso byo gusaza, *temporal lift* na *full facelift* biratandukanye bitewe n’agace kabagwa n’uburyo impinduka zigaragara mu maso.

Temporal lift (kubaga igice cyo ku mpande z’amaso hafi y’amatwi no hejuru y’uruhanga) ahanini igamije kuzamura igice cyo hejuru cy’isura, cyane cyane kugabanya ukumanuka k’uruhu rwo ku nkengero z’amaso no gutuma amaso asa n’azamutse neza.

Ni uburyo bwibanda ku gice gito kandi busanzwe bugira igihe gito cyo gukira.

Full facelift yo ni ukubaga igice kinini cy’isura, bikorwa hazamurwa ndetse hagatunganywa uruhu n’imitsi yo ku matama, urwasaya (jawline) no ku ijosi, bigamije kugabanya iminkanyari, uruhu rwamanutse n’ibimenyetso byinshi byo gusaza ku maso hose.

Uyu mubyeyi w’abana batanu yanashishikarije abagore bafite ubushobozi bwo kwibagisha bakongera ubwiza kutazuyaza kubikora niba bibafasha kwigirira icyizere. Ashimangira ko nta soni bikwiye gutera.

Zari azwi cyane nk’umwe mu bategura ibirori by’imyidagaduro. Yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, banashyingiranywe nyuma bakaza kubyarana abana babiri mbere yo gutandukana.

Mu minsi ishize Zari yanavuzweho ko yaba yaribagishije ikibuno, ibizwi nka Brazilian Butt Lift (BBL), gusa ibyo yarabihakanye.



Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki
Iyobokamana

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 14
Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21

Inkuru zishyashya

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useramasaha 7 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useramasaha 15 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye
Imyidagaduro

Shaddyboo yatangaje ko yisubije imbaraga n’ububasha bwe yagiranye

‎Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga ze, urumuri n’amahoro, ashimangira ko…

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 1 yashize