Umunsi.com
Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf
Iyobokamana

Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
Zari Hassan yibagishije isura bimutwara arenga 14,000,000 Rwf

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari The Boss Lady, yatangaje ko aherutse gukoresha $10.000 (asaga miliyoni 14 Frw) mu kwibagisha isura ye kugira ngo isubirane itoto, ahamya ko abifata nk’ishoramari mu mwuga we kuko acuruza uko agaragara.

Mu kiganiro na BigEyeUG, Zari yavuze ati: “Yego ni ishoramari, nakoresheje ‘temporal lift’. Ntabwo ari ukwibagisha bizwi nka ‘face lift’, babishakishe kuri Google. Amafaranga yo agenda ari menshi, birahenda cyane. Si icyaha, ni byiza cyane ko abantu bagaragara neza.”

Mu kubaga ibice byo mu maso hagamijwe kugabanya ibimenyetso byo gusaza, *temporal lift* na *full facelift* biratandukanye bitewe n’agace kabagwa n’uburyo impinduka zigaragara mu maso.

Temporal lift (kubaga igice cyo ku mpande z’amaso hafi y’amatwi no hejuru y’uruhanga) ahanini igamije kuzamura igice cyo hejuru cy’isura, cyane cyane kugabanya ukumanuka k’uruhu rwo ku nkengero z’amaso no gutuma amaso asa n’azamutse neza.

Ni uburyo bwibanda ku gice gito kandi busanzwe bugira igihe gito cyo gukira.

Full facelift yo ni ukubaga igice kinini cy’isura, bikorwa hazamurwa ndetse hagatunganywa uruhu n’imitsi yo ku matama, urwasaya (jawline) no ku ijosi, bigamije kugabanya iminkanyari, uruhu rwamanutse n’ibimenyetso byinshi byo gusaza ku maso hose.

Uyu mubyeyi w’abana batanu yanashishikarije abagore bafite ubushobozi bwo kwibagisha bakongera ubwiza kutazuyaza kubikora niba bibafasha kwigirira icyizere. Ashimangira ko nta soni bikwiye gutera.

Zari azwi cyane nk’umwe mu bategura ibirori by’imyidagaduro. Yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, banashyingiranywe nyuma bakaza kubyarana abana babiri mbere yo gutandukana.

Mu minsi ishize Zari yanavuzweho ko yaba yaribagishije ikibuno, ibizwi nka Brazilian Butt Lift (BBL), gusa ibyo yarabihakanye.

Inkuru zerekeye

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Iyobokamana

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia

‎Mu gihe umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kubona amaraso mashya mu Rwanda, Hyguette na Cynthia ni rimwe mu matsinda akizamuka afite intego yo gukoresha impano yabo mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure ku bantu b'Imana.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
#Kwibuka32: Apôtre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iyobokamana

#Kwibuka32: Apôtre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umushumba Mukuru wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yagaragaje ko mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rumaze kugerwaho n’ibikorwa byinshi byiza by’Imana, anahumuriza abarokotse abasaba gukomeza gutwaza gitwari.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 7
Rutsiro: Batewe ishema no kuba barikuye mu bafashwa na Leta
Iyobokamana

Rutsiro: Batewe ishema no kuba barikuye mu bafashwa na Leta

Umuturage witwa Ntawimenya Costasie wo mu Murenge wa Mushonyi, yagaragaje akanyamuneza aterwa no kuba we n’umuryango we baravuye mu cyiciro cya Mber...

Admin User2026 Mata 5
Rutsiro: Uwubakiwe inzu arishimira ko atakirara mu mazi
Iyobokamana

Rutsiro: Uwubakiwe inzu arishimira ko atakirara mu mazi

Umuturage witwa Nyiraminani Pelusi utuye mu Murenge wa Mukura , Akagari aka Kabuga , Umudugudu wa Miraramo, arashimira Leta yamwubakiye inzu akaba a...

Admin User2026 Mata 5
Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi
Iyobokamana

Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi

Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 2

Inkuru zishyashya

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 16 zashize
Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Imikino

Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi

KNC nyuma yo kutemera ibyavuye muri komisiyo y'amategeko. Akajurira. Akanama kigenga k'ubujurire katesheje agaciro ubujurire bwe.

ADAM Yannickiminota 13 zashize
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation
Imikino

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation

Kugeza ubu amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon Sports, Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie Mukono Eldinho bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup bitewe n’uko urwego rwabo rukiri hasi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize