Rutsiro: Batewe ishema no kuba barikuye mu bafashwa na Leta
Iyobokamana

Rutsiro: Batewe ishema no kuba barikuye mu bafashwa na Leta

Admin User2026 Mata 55 min gusoma
Rutsiro: Batewe ishema no kuba barikuye mu bafashwa na Leta
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuturage witwa Ntawimenya Costasie wo mu Murenge wa Mushonyi, yagaragaje akanyamuneza aterwa no kuba we n’umuryango we baravuye mu cyiciro cya Mber...

Umuturage witwa Ntawimenya Costasie wo mu Murenge wa Mushonyi, yagaragaje akanyamuneza aterwa no kuba we n’umuryango we baravuye mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe cy’abafashwa na Leta bagaherekezwa ubu bakaba bari mu bafite aho bamaze kugera.

Uwo mubyeyi yavuze ko we n’umugabo we bakimara kubana mu 1997 hashize imyaka 3 Leta igahita itangira kubafasha kubera ko bari babayeho mu buzima bugoye, kugeza ubwo bahawe intama mu batishoboye.

Avuga ko nyuma y’aho baje guhabwa iyo intama n’umushinga wafashaga abatishoboye, batangira kuyorora neza, bagashaka ubwatsi bwo kuyiha, irakura, irabyara ibageza ku murima.

Yagize ati:”Njye n’umugabo wanjye tumaze kubana, twamaze nk’imyaka 3 ubundi Leta ihita itangira kudufasha kubera ubuzima bubi twari tubayemo. Nta sambu twagiraga, kubona akazi mu kw’abandi byari bigoye kanaboneka ntibibe kabiri, gatatu. Nashoboraga no kumara icyumweru ntakoze n’umugabo bikaba uko, ugasanga kurya kuri twe no gutekereza ahazaza bitugoye”.

Yakomeje agira ati:”Twarayiragiye, irakura, iduha ifumbire, dushaka abo dufatanya uruterane, tukajya dutangira gusarura ibishyimbo n’ibigori mu kw’abandi, tubikesha ifumbire twahabwaga n’iyo ntama kuko yari yarabyaye 5. Ubwo rero nyuma nibwo twaje kwigira inama yo kuzigurisha muri 2007 tuguramo umurima wadutwaye 300,000 Rwf gusa ubu ukaba ufite agaciro k’arenga 2,000,000 Rwf”.

Ntawimenya Costasie avuga ko bafashe umwanzuro wo kwivana mu bazajya bafashwa bakimara kugurisha izo ntama baguze umurima, kuko ari nabwo batangiye guhinga mu kwabo.

Ati:”Nyuma yo kugura uwo murima twahise dufata umwanzuro wo gusaba ko twava mubafashwa, dutangira guhinga umurima twari twaguze. Twarahingaga twasaruramo 50,000 Rwf tukajya kuzigamo 20,000 Rwf andi tukayakoresha mu rugo kandi twanasigaranye ibyo turya. Ntabwo twari tugikeneye gufashwa na Leta kuko twabashaga gufasha umuryango wacu ibyo wari ukeneye”.

Yakomeje agira ati:”Nyuma y’aho ubuyobozi bwaravuze ngo abadafite amatungo makuru, bafite ubushobozi bwo kuyorora kandi batishoboye nibajye kwiyandikisha ku Kagari, nagiyeyo baranyandika muri 2010 baduha inka. Byabaye nko kudutera ingabo mu bitugo kuko twasubiye kuri ya fumbire, inka irabyara turitura ibyara indi tugura umurima twateyemo igitari ndetse dukomeza guhinga”.

Yagaragaje ko kugeza ubu bitunze n’umuryango wabo ndetse bakaba bafite icyerekezo cyiza bahawe n’iyo nka n’ubwo ngo yaje gupfa izize uburwayi imyaka ibiri ikaba ishize gusa bakaba boroye ingurube baragijwe nazo zibaha ifumbire bakoresha mu mirima yabo.

Yagize ati:”Kugeza ubu dusarura amateke bakaduhamo 100,000 Rwf, duhinga ibigori nabyo bivamo agera ku 140,000 Rwf, tugasarura ibishyimbo ntitujya munsi y’amabakure 50 imwe yaba iri kugura 1,200 Rwf ubwo akaba nka 60,000 Rwf hasigaye ibyo dukoresha mu rugo, ndetse n’aho twateye ishyamba turizera ko mu gihe cya vuba haratangira kuduha amafaranga”.

Ntawimenya Costasie, usarura agera kuri 300,000 Rwf mu gihe cy’amezi 3 nyuma y’igihe bafashe uwamwanzuro wo kwikura mu bafashwa asaba n’abandi bakiri muri icyo cyiciro ku kivamo kuko kidindiza.

Yagize ati:”Icyiciro cya Mbere twakibayemo twibitsemo ubwoba, tuvuga ngo uwarekeraho gufashwa yapfa, ariko nyuma dufata ingamba zo gukora cyane no kuzigama duhereye kubyo twahawe na Leta. Ubu nasaba abandi bakirimo ni ugutinyuka, bafata bike bahabwa bakabibyazamo amahirwe atuma bifasha kandi bizakunda kuko natwe byarakunze”.

Yakomeje agira ati:”Tugeze mu cyiciro cya Kabiri ntabwo twari tuziko tuzabasha kwiyishyurira ubwishingizi ariko ubu nafashe icyo Leta yampaye ndagikomeza, niyishyurira ubwishingizi , nkarihira abana 8 ishuri n’ubwishingizi ndetse najye n’umugabo kandi nta muntu udutanga kwishyura kuri uyu musozi cyangwa ngo tubure ibyo kurya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Ntihinyuka Janvier, yabwiye Imvaho Nshya bashimira abaturage bahabwa inka bakazifata neza nk’uko Ntawimenya Costasie yabigenje n’umuryango we.

Yagize ati:”Nk’ubuyobozi dushimira abaturage bafata neza inka bahawe muri gahunda ya Girinka kugeza tubaherekeje bakava mu cyiciro cya Mbere cy’abafashwa nk’uko Ntawimenya Costasie n’umuryango we babigenje”.

Yakomeje agira ati:”Abari muri icyo cyiciro tubafasha kubahuza n’amahirwe yose atugeraho ashobora kubafasha kugira ngo bagire aho bagera n’imiryango yabo kandi hari abo twabonye bafashe umurongo”. Gitifu avuga ko mu mwaka washize wa 2024 na 2025 hatanzwe inka 143 zose zavuye mu zituwe n’abari bazihawe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20

Inkuru zishyashya

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 4 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize