Ni we uyoboye abagikora ! Fica Magic yakoresheje amagambo akomeye mu kwibutsa uwo akunda urwo amukunda - VIDEO
Imyidagaduro

Ni we uyoboye abagikora ! Fica Magic yakoresheje amagambo akomeye mu kwibutsa uwo akunda urwo amukunda - VIDEO

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 224 min gusoma
Ni we uyoboye abagikora ! Fica Magic yakoresheje amagambo akomeye mu kwibutsa uwo akunda urwo amukunda - VIDEO
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika yo mu Rwanda by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba, Fica Magic yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya avuga ko ishingiye ku rukundo asaba umukunzi we kumukunda ubudasiba ndetse asobanura ko yayituye abantu bose bakundana.

‎Kuva mu myaka yatambutse umuhanzi Fica Magic wahoze yitwa Pacifica akaza kurihindura , ni umwe mubakomeje kugaragaza inyota yo kugeza kure ibyo akora by'umwihariko umuziki we dore ko ntawatimya kuvuga ko yanabigezeho aho mu njyana ye ari we ufatwa nka Numero ya mbere. 

Fica Magic kandi ntiyahwemye gushyira hanze indirimbo ashimangira umwanya we mu mitima y'abazi umuziki mu Karere ka Rubavu ndetse n'ahandi.

‎Fica Magic wamamaye muzo yise nka 'Babiri' , 'Ibituruta', 'Trust' ndetse n'izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'My Baby'  asobanura ko yayikoze ashaka kuyitura abantu bose bari mu rukundo kimwe n'uwo yihebeye.

‎Aganira na UMUNSI.COM yagize ati:"Iyi ndirimbo nayanditse ngambiriye kuyitura abakunzi b'umuziki wanjye ariko nanone nayanditse nshaka kubwira uwo nkunda ko mukunda cyane musaba no gukomeza ku nkunda adashyizemo 'Pause' (Adahagarika)".

Umuhanzi Fica Magic ni umwe mu bayoboye umuziki wo mu Burengerazuba bw'u Rwanda

Umuhanzi Fica Magic ni umwe mu bayoboye umuziki wo mu Burengerazuba bw'u Rwanda 

‎Yakomeje agira ati:"Ni indirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku rukundo ku buryo ntekereza ko n'abandi bayifashisha babwira abo bakunda na cyane ko ndi umuhanzi ubusanzwe uririmba ku rukundo".

‎Fica Magic yakomeje asaba abakunzi b'umuziki gukomeza kumuba hafi , bamushyigikira ndetse bamwereka ko bakunze ibihangano bye mu kubigeza no kubandi.

‎Ati:"Icyo nasaba abantu ba nkunda kandi bagakunda umuziki wanjye, ni ugukomeza kumba hafi , bakamfasha kugeza ibihangano byanjye kure. Ndasaba buri wese kandi gukomeza kumva iyi ndirimbo kuko ni nziza".

‎Fica Magic ni umuhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba aho amaze kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba.

REBA HANO AMASHUSHO YA 'MY BABY' YA FICA MAGIC 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize