
Umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika yo mu Rwanda by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba, Fica Magic yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya avuga ko ishingiye ku rukundo asaba umukunzi we kumukunda ubudasiba ndetse asobanura ko yayituye abantu bose bakundana.
Kuva mu myaka yatambutse umuhanzi Fica Magic wahoze yitwa Pacifica akaza kurihindura , ni umwe mubakomeje kugaragaza inyota yo kugeza kure ibyo akora by'umwihariko umuziki we dore ko ntawatimya kuvuga ko yanabigezeho aho mu njyana ye ari we ufatwa nka Numero ya mbere.
Fica Magic kandi ntiyahwemye gushyira hanze indirimbo ashimangira umwanya we mu mitima y'abazi umuziki mu Karere ka Rubavu ndetse n'ahandi.
Fica Magic wamamaye muzo yise nka 'Babiri' , 'Ibituruta', 'Trust' ndetse n'izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'My Baby' asobanura ko yayikoze ashaka kuyitura abantu bose bari mu rukundo kimwe n'uwo yihebeye.
Aganira na UMUNSI.COM yagize ati:"Iyi ndirimbo nayanditse ngambiriye kuyitura abakunzi b'umuziki wanjye ariko nanone nayanditse nshaka kubwira uwo nkunda ko mukunda cyane musaba no gukomeza ku nkunda adashyizemo 'Pause' (Adahagarika)".
Yakomeje agira ati:"Ni indirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku rukundo ku buryo ntekereza ko n'abandi bayifashisha babwira abo bakunda na cyane ko ndi umuhanzi ubusanzwe uririmba ku rukundo".
Fica Magic yakomeje asaba abakunzi b'umuziki gukomeza kumuba hafi , bamushyigikira ndetse bamwereka ko bakunze ibihangano bye mu kubigeza no kubandi.
Ati:"Icyo nasaba abantu ba nkunda kandi bagakunda umuziki wanjye, ni ugukomeza kumba hafi , bakamfasha kugeza ibihangano byanjye kure. Ndasaba buri wese kandi gukomeza kumva iyi ndirimbo kuko ni nziza".
Fica Magic ni umuhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba aho amaze kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba.















