Kevin Kade yabeshyuje Prophet Joshua wavuze ko yamuhaye agera kuri 30,000,000 RWF
Imyidagaduro

Kevin Kade yabeshyuje Prophet Joshua wavuze ko yamuhaye agera kuri 30,000,000 RWF

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 280 byayeho5 min gusoma
Kevin Kade yabeshyuje Prophet Joshua wavuze ko yamuhaye agera kuri 30,000,000 RWF
Sanga:

Umuhanzi Kevin Kade yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe na Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, wavuze ko yamuhaye Miliyoni 30 Frw zo kumufasha gutunganya indirimbo ye nshya yise “Ndi Ready”.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Prophet Joshua ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Mbere tariki 27 Mata 2026, agaragaza ko yishimiye uruhare yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo itegerejwe gushyirwa hanze na Kevin Kade.

Muri ayo mashusho, Prophet Joshua yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element, mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu bihugu bya Namibia na Afurika y’Epfo.

Yavuze ko uburyo iyi ndirimbo yakozwemo bugaragaza ubushobozi bwe mu gufasha abandi kuzamuka no guhindura ubuzima bwabo, anavuga ko gukorana na Kevin Kade ari intangiriro y’ubufatanye n’abandi bahanzi.

Icyakora, mu kiganiro Kevin Kade yagiranye na InyaRwanda, yahise abinyomoza, agaragaza ko nta shingiro bifite. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze ampa. Ni ibihuha.”

Aya magambo ya Kevin Kade aje akuraho urujijo ku byari byatangiye gufatwa nk’ukuri ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batekerezaga ko yaba yatewe inkunga n’uyu mugabo wiyita umuhanuzi.

Ibi bibaye mu gihe indirimbo “Ndi Ready” itegerejwe n’abakunzi b’umuziki, cyane ko bivugwa ko yakozweho n’abahanga batandukanye kandi amashusho yayo yafatiwe mu mahanga, bigaragaza ko ishobora kuzaba iri ku rwego rwo hejuru.

1777307992207kevinkade_1777307842191.jpeg

1777308006851kevinkade_1777307831264.jpeg

1777308006851kevinkade_1777307831264.jpeg

Inkuru zerekeye