Sanga:
Umuhanzi-kazi Marina yiyamye Bad Rama wamubereye Manager ubwo yari Muri The Mane , amubwira ko adakwiriye gukomeza kumwita umukobwa we bitewe n'uko yafashe uruhande rwo gusenya Igihugu nyamara Marina we avuga ko ari Umunyarwandakazi ushaka gukomeza gufata n'abandi gukomeza kucyubaka.
Marina yasubije Bad Rama wari umaze gushyira hanze ubutumwa agaragaza ko ari umukobwa ufite impano ndetse ko ari umukobwa we.
Mu butumwa Marina yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ubutumwa yamwandikiye agira ati:

"Hello Bad Umva ndagusabye Siba post wakoze unvugaho, Kandi ntuzongere kunvanga muri gahunda zawe, n'umurongo mubi wahisemo wo kuvuga U Rwanda nabi n'ubuyobozi bw'igihugu, ntaho ngihuriye nawe, Ntampanvu yo kunvanga muri gahunda zawe".
Marina yakomeje asobanura ko we ari Umunyarwandakazi wiyemeje gukorera Igihugu cye. Ati:"Njye ndi Umunyarwanda ukunda igihugu cye ushyize imbere gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka I gihugu cyatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke kurivanga n'ibikorwa byose urimo. 12:08".
Marina ni umwe mu bahanzi babaye muri The Mane ya BadRama yasenyutse aho yabanagamo na Queen-Cha , Jay Polly nyakwigendera , Safi Madiba n'abandi.