Mu ndirimbo nshya yashyize hanze Tera yakomoje ku buzima bubi yanyuzemo nk'isomo ku bandi
Imyidagaduro

Mu ndirimbo nshya yashyize hanze Tera yakomoje ku buzima bubi yanyuzemo nk'isomo ku bandi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 230 byayeho5 min gusoma
Mu ndirimbo nshya yashyize hanze Tera yakomoje ku buzima bubi yanyuzemo nk'isomo ku bandi
Sanga:
Umuhanzikazi Nyarwanda Tera yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Blessing', yitsa ku buzima bubi yanyuzemo atifuza ko n'abandi baburimo bakomeza ku bubamo.

Tara, ahamya ko ubwo buzima bubi ari bwo bwatumye yigira inama yo kwandika indirimbo yashyize hanze ayita 'Blessing' cyangwa 'Umugisha' ugenerekeje mu Kinyarwanda.

Aganira na UMUNSI.COM  Tera yagize ati:"Natekereje kwandika iyi ndirimbo 'Blessing' nifuza guhumuriza abantu bari kunyura mu buzima butoroshye nk'ubwo nanyuzemo mu gihe cyashize, mbahumuriza mbabwira ko ntaho batagera ndetse ko ibibazo byabo bishobora gukemuka"

Tera yakomeje avuga ko hari ubwo yigeze gukora umuziki ariko akaza kuwuhagarika akajya mu bindi.Ati:"Ubundi nigeze gukora umuziki nyuma mbivamo, njya gukora ibindi ariko ubu nawugarutsemo mu buryo bw'umwuga".

Kubwe ngo nta mpamvu y'uko umuntu yakwiheba cyangwa ngo aheranwe n'agahinda , ahubwo ko akwiriye gusenga ndetse akarangwa n'ibikorwa mukura muri ibyo bihe.

Indirimbo 'Blessing' ya Tera yakozwe na John Elarts mu buryo bw'amashusho n'aho amajwi akorwa na Rea Beats.
1001688322.jpg
1001688321.jpg

1001688320.jpg

1001688319.jpg

1001688318.jpg

1001688317.jpg

1001685513.jpg

Inkuru zerekeye