Umugabo wa Clarisse Karasira yahawe Master’s ya kabiri
Imyidagaduro

Umugabo wa Clarisse Karasira yahawe Master’s ya kabiri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 2615 min gusoma
Umugabo wa Clarisse Karasira yahawe Master’s ya kabiri
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje ibyishimo n’ishema atewe n’intambwe ikomeye umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie amaze gutera mu masomo, aho yahawe impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye na Business Administration.

Uyu mugabo yahawe iyi mpamyabumenyi mu birori byabereye muri UBS Arena, mu muhango wa Western Governors University wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, uhuza abanyeshuri barangije amasomo yabo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira yashimye cyane umuhate n’umurava byaranze umugabo we, agaragaza ko guhuza inshingano z’urugo, akazi n’amasomo atari ibintu byoroshye, ariko ko Dejoie yabigezeho neza.

Yavuze ko iyi ntambwe ari indi nkingi imugejeje hafi yo gukomeza amasomo ye, aho yamaze gutangira urugendo rugana ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD), ibintu byamushimishije cyane nk’umugore we.

Si ubwa mbere Dejoie ageze kuri uru rwego, kuko mu Ukwakira 2024 yari yahawe indi Master’s mu bijyanye n’icungamutungo. Asanzwe kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga umurimo n’imiyoborere yakuye mu Watson Institute ifatanyije na University of Virginia.

Uretse kuba ari umunyamwuga mu bijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere, Dejoie anafasha cyane umugore we mu rugendo rwe rwa muzika, aho amubera umujyanama mu bikorwa bye bya buri munsi.

Aba bombi bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, nyuma yo gukora ubukwe tariki ya 1 Gicurasi 2021, bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.

1777182901366IMG_2067.jpeg

1777182911876IMG_2069.jpeg

1777182980365IMG_2068.jpeg

1777183029310IMG_2067Copy.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize