
Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antaoine Felix Tshisekedi yambitse umudari w’ishimwe umuhanzi Fally Ipupa Nsimba w’imyaka 48 y’amavuko , nyuma y’ibitaramo bibiri bikomeye yakoreye ku kibuga Stade de France mu Bufaransa muri Gicurasi muri uyu mwaka.
Fally Ipupa afatwa nk’umuhanzi wa mbere muri Afurika
uvuga Igifaransa wabashije kuzuza iyo Stade ikomeye yakira abantu benshi kandi
ikaba isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye.
Mu muhango wo kumuha uwo mudari, Perezida Tshisekedi,
yavuze ko atari kumuha umudari gusa ahubwo ari ukumushimira uburyo yihangana ,
ikinyabupfura agira, ubuzima bwe, uburyo yiyerekana ku rubyiniro ndetse n’urukundo
rwo guhagararira abanye-Congo agira.
Felix Tshisekedi ati:”Binyuze mu muziki we , hari
uburyo Congo , izamenyekana kandi igakundwa, igahuza abantu ndetse n’Isi yose
ikayivuga”.
Muri uwo muhango Tshisekedi, yagarutse ku ndirimbo n’abahanzi
batumye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imenyekana nka Papa Wemba,
Evoloko Jocker , Jossaer N’Yoka Longo na Zaiki Langa Langa , Koffi Olomide ,
Werrason , JB Mpiana na Ferre Gola.
Ku ruhande rwa Perezid awa DR Congo ngo buri wese, ashobora
gukomeza guserukira icyo Gihugu binyuze mu byo akora kandi akakigaragaza neza.
Yavuze ko kandi kwambika umudari Fally Ipupa atari ugushyiraho
itandukaniro ry’abahanzi cyangwa ngo afunge inzira z’abandi, ahubwo ari
ugufungura inzira no guha agaciro abana ba Congo bakora neza Igihugu cyabo
kikamenyekana kandi nabo bagatera imbere.
Fally Ipupa yamenyekanye muri muzika ya Congo mu myaka
30 ishize, akaba yaragiye akorana indirimbo n’abarimo Koffi Olomide, kugeza ubu
Fally akaba afite abamukurikira barenga za Miliyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga
ze.







