Ikipe ya  Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Imikino

Ikipe ya Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 166 min gusoma
Ikipe ya  Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est FC ibitego 2-1, ihita izanamukana na Unity FC mu Cyiciro cya Mbere.

Aya makipe yombi yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma isoza shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025/2026, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Umukino wabereye kuri Ngoma Stadium, aho Etoile de l’Est yari yakiriye Sunrise FC imbere y’abafana benshi. Sunrise FC yatangiye umukino isatira cyane maze ku munota wa gatandatu Kalu Daniel Ikpo atsinda igitego cya mbere ku mupira wari utewe kuri coup-franc ugahura na ba myugariro ba Etoile de l’Est mbere yo kwinjira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Etoile de l’Est yahise izamura imbaraga ishaka uko yakwishyura. Ku munota wa 21, Joel Emmanuel yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uvuye ku ruhande.

Sunrise FC yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 30, Kalu Daniel yongeye kugerageza ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko ubwugarizi bwa Etoile de l’Est bubasha kuwukuramo.

Ku munota wa 35, Daniel Kalu Ikpo yongeye gutsindira Sunrise FC igitego cya kabiri nyuma yo kuroba umunyezamu Kabera Bonheur wari wasohotse mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise FC iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibitego, ariko abakinnyi bagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.

Umukino warangiye Sunrise FC itsinze Etoile de l’Est ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’amanota 13 mu mikino ya kamarampaka. Sunrise FC kandi yahise izamuka mu Cyiciro cya Mbere, aho yaherukaga gukina mu mwaka wa 2024.

Ikipe ya Unity FC na yo yabonye itike yo kuzamuka nyuma yo kunganya na Intare FC ubusa ku busa, ikuzuza amanota 10. Ni bwo bwa mbere Unity FC igiye gukina mu Cyiciro cya Mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Mu gusoza iyi mikino ya kamarampaka, Sunrise FC yahembwe sheki ya miliyoni 25 Frw nk’ikipe yabaye iya mbere, mu gihe Unity FC yabonye miliyoni 20 Frw nk’iyabaye iya kabiri. Muri rusange, amakipe umunani ya mbere muri iyi shampiyona yagabanye miliyoni 105 Frw.

WhatsApp-Image-2026-05-16-at-18.03.23.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize