‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye
Imikino

‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 160 byayeho3 min gusoma
‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye

Mu mwaka wa 2007 , ababyeyi ba Lamine Yamal batsinze amarushanwa yo guhura na Lionel Messi wari  umukinnyi wa FC Barcelona, icyo gihe Yamal yari akiri uruhinja.

‎Muri 2007 nibwo ababyeyi ba Lamine Yamal batsinze ayo marushanwa yagombaga gutuma bahura na Lionel Messi Lamine Yamal afite amezi  5 gusa mu gihe Lionel Messi muri icyo gihe yari afite imyaka 20 y'amavuko.

‎Lamine Yamal ahuruka guhura na Argentine mu myaka ibiri ishize ubwo Espanye yatwaraga igikombe cya EURO 2024 maze Se ashyira amagambo ku mbuga nkoranyambaga agira ati:"Itangiriro ry'ibyamamare bibiri".

‎Muri uko guhura Lionel Messi na Lamine Yamal wari ufite amezi atanu , bafotowe ifoto Messi ateruwe ndetse hafatwa n'indi foto arimo kumwuhagira.

‎Ni amafoto yafatiwe mu rwambariro rwa FC Barcelona ruherereye muri Stade ya Camp Nou aho abo babyeyi bari batsindiye kugera.

‎Ababyeyi be Moroccan [ Mounir Nasraoui ] na Sheila Ebana wo muri Equatorial Guinea bahuriye mu Mujyi wa Barcelona ari abana ubwo ababyeyi babo bari bimutse.Lamine Yamal ni we mwana mukuru.

‎Ayo marushanwa yari yateguwe n'ikinyamakuru cya Catalan gifatanyije n'umuryango wa UNICEF mu mushinga wabo wo gufasha abana , bari bateguye iryo rushanwa kugira ngo umuryango uba uwa mbere umwana wabo azifotozanye n'uwari umukinnyi wa Mbere wa FC Barcelona.

‎Muri 2024 , Lionel Messi yatangaje ko atigeze amenya ko umwana yuhagiye akanamuterura ari we Lamine Yamal kugeza ubwo Se yashyiraha hanze iyo foto agaragaza ko Messi ari umuntu mwiza ugira isoni nyinshi ndetse akanamushimira kukuba yaruhagiye umwana we.

‎Umwe mu bari bahari ubwo Messi yozaga Lamine Yamal yavuze ko uwo muryango wabo wari ubayeho mu buzima bubi. Ati:"Umubyeyi wa Lamine Yamal yaradufashije , bari abakene cyane ariko bari abantu beza bo gukorana n'abo. Lionel Messi yari umuntu mwiza kandi wicisha bugufi".

‎Ku myaka 19 y'amavuko , Lionel Messi yari amaze gutsinda ibitego 11 yaratwaye Shampiyona ya LaLiga , EUFA Champions League,... Ku myaka 19 Lamine Yamal na we yari amaze gutsinda ibitego 56 yaratwaye Shampiyona za LaLiga 3 na Copa del Rey ndetse n'igikombe cya Euro 2024.

‎Amazina yose ya Lamine Yamal ni Lamine Yamal Naraoui Ebana gusa yakunze gukoresha cyane Lamine Yamal ku mwambaro we mu ikipe.












Inkuru zerekeye