
Ikipe y'Igihugu ya Argentine ishobora gufatirwa ibihano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma y'uko abakinnyi bayo bizihije intsinzi bambaye icyapa cyari cyanditseho amagambo agaragaza ko bashyigikiye ubusabe bw'igihugu cyabo ku birwa bya Falkland (Malvinas).
Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wabereye i Atlanta. Nubwo u Bwongereza ari bwo bwafunguye amazamu ku munota wa 55, Argentine yagarutse mu mukino itsinda ibitego bibiri mu minota ya nyuma byinjijwe na Enzo Fernández na Lautaro Martínez.
Umukino ukimara kurangira, abakinnyi ba Argentine bagaragaye bafite icyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati: “Las Malvinas son Argentinas”, bisobanura ngo “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine.”
Ibi birwa biherereye mu Nyanja ya Atlantique y’Amajyepfo, bikaba bicungwa n’u Bwongereza. Gusa kuva kera, Argentine na yo ivuga ko ibifiteho uburenganzira, ibintu bimaze imyaka myinshi biteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.
Mu 1982, u Bwongereza na Argentine bararwaniye ibyo birwa mu ntambara yamaze iminsi 74. Muri iyo ntambara hapfuye abasirikare 655 ba Argentine, 255 b’u Bwongereza ndetse n’abaturage batatu bo kuri ibyo birwa.
Si ubwa mbere FIFA yaba ihannye Argentine kubera ubutumwa bujyanye n’ibi birwa. Mu 2014, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA) ryaciwe ihazabu y’amapawundi 20,000 nyuma y'uko abakinnyi berekanye ibendera rifite ubutumwa nk'ubu mbere y'umukino wa gicuti wahuje Argentine na Slovénie.
Icyo gihe FIFA yavuze ko icyo gikorwa cyarenze ku mategeko abuza ibikorwa bya politiki mu mupira w’amaguru, ndetse kikaba kitajyanye n’indangagaciro z’irushanwa.
Nyuma y’intsinzi yo kuri uyu wa Gatatu, Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, yanditse ku rubuga rwa X ubutumwa buherekejwe na videwo yibutsa abasirikare ba Argentine barwanye intambara yo mu 1982.
Yagize ati: “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine. Batubujije kubizana mu kibuga, ariko bibagiwe ko tubigendana mu maraso no mu mitima yacu.”
Mbere y’uyu mukino, Villarruel yari yavuze ko guhura n’u Bwongereza ari amahirwe yo “kwereka abatwateye aho bahagaze.”

Na nyuma yo gutsinda Misiri ibitego 3-2 muri 1/4 cy’irangiza, abakinnyi ba Argentine bongeye kuririmba indirimbo zigaruka ku birwa bya Falkland ndetse banashimira ibyamamare by’umupira w’amaguru Diego Maradona na Lionel Messi.
Umukino wa 1/2 wahuje Argentine n’u Bwongereza wari urinzwe bikomeye kubera amateka y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu, ndetse n’ingaruka z’intambara yabaye mu 1982 ku birwa bya Falkland.


