Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson
INKURU NYAMUKURU

Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson

UWAYO Eddy2026 Gicurasi 280 byayeho10 min gusoma
Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson

Umuraperi w’ikirangirire Drake yongeye gukora amateka akomeye mu muzika nyuma yo gusohora album ye nshya ICEMAN, yamufashije kwandika amateka mashya kuri Billboard no kurenga bamwe mu bahanzi b’ibihangange barimo Michael Jackson.

Ni icyumweru cyabaye amateka kuri Drake, kuko album ye ICEMAN yahise ifata umwanya wa mbere kuri Billboard 200, inamuhesha kuba umuhanzi w’umugabo ukora wenyine ufite indirimbo nyinshi zigeze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.

Ibi byabaye nyuma y’uko indirimbo ye “Janice STFU” ifashe umwanya wa mbere kuri uru rutonde, bituma Drake ageza  umubare w’indirimbo 14 ze zabaye iza mbere, arenga Michael Jackson wari umaze imyaka myinshi kuri iyo ntebe.

Mu buryo bwo kwizihiza ayo mateka, Drake yashyize amashusho kuri Instagram Story ye agaragaza uburyo yari mu byishimo bikomeye, akikijwe n’imitako y’ubururu n’ifeza byari bifite insanganyamatsiko ya ICEMAN.

Muri ayo mashusho kandi hagaragayemo poster nini iri mu nzu ye i Toronto, yanditseho ibikorwa byose byamugejeje ku mwanya wa mbere mu rugendo rwe rwa muzika.

Drake yanditse amagambo akomeye agaragaza icyizere afitiye urugendo rwe agira ati: “Amateka yacitse yitiriwe izina ryanjye.”

Album ICEMAN yabaye album ya 15 ya Drake igeze ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200, ibintu byatumye arenga Jay-Z mu mubare wa album za mbere ku baraperi.

Uyu muraperi ntiyagarukiye aho gusa, kuko ku wa 15 Gicurasi yasohoye album eshatu icyarimwe zirimo ICEMAN, HABIBTI na MAID OF HONOUR, zose zihita zifata imyanya itatu ya mbere kuri Billboard 200.

Ni ubwa mbere mu mateka umuhanzi umwe afashe imyanya itatu ya mbere icyarimwe kuri uru rutonde rukomeye rwa muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imibare yatangajwe na Luminate igaragaza ko ICEMAN yagurishijweho units zirenga 463,000 mu cyumweru cya mbere gusa, mu gihe HABIBTI na MAID OF HONOUR zo zagurishijweho 114,000 na 110,000.

Drake kandi yongeye gukora andi mateka kuri Billboard Hot 100 aho afite indirimbo 42 ziri kuri uru rutonde mu cyumweru kimwe, ibintu byatumye arenga Morgan Wallen wari ufite ako gahigo.

Muri izo ndirimbo, icyenda ziri mu icumi za mbere, ibintu bikomeje kwerekana uburyo Drake akomeje kuganza uruganda rwa muzika ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muraperi kandi yabaye umuhanzi wa mbere ugejeje indirimbo zirenga 400 kuri Billboard Hot 100 mu mateka ya muzika, ibintu byatumye abakunzi be bavuga ko ari umwe mu bahanzi bakomeye isi yagize mu bihe bya none.

Nubwo Drake yakoze aya mateka yose, itsinda rya The Beatles ni ryo rigifite rekord y’indirimbo nyinshi zabaye iza mbere kuri Billboard Hot 100, kuko rifite indirimbo 20 zafashe uwo mwanya.

Drake.jpeg

0x0.webp

Inkuru zerekeye