RDC: Abasirikare bahunze urugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo bafatiwe mu mabandi
Izindi nkuru

RDC: Abasirikare bahunze urugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo bafatiwe mu mabandi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
RDC: Abasirikare bahunze urugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo bafatiwe mu mabandi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyafunze abasirikare benshi baherutse guhunga urugamba rwabereye mu bice bikikije Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, berekeza mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

Umuvugizi w’ingabo za RDC muri Tanganyika, Sgt Aristote Tshitamba, yatangaje ko aba basirikare basize bagenzi babo ku rugamba n’abo yise abacengezi bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa 13 Nyakanga 2026.

Yagize ati: “Bamwe mu bacengezi, abataye urugamba n’amabandi yo mu mujyi boherejwe muri gereza nkuru ya Kalemie mu gihe bategereje gukurikiranwa n’ubutabera.”

Bamwe muri aba basirikare bafashwe bambaye impuzankano y’ingabo za RDC, abandi bambaye imyambaro ya gisivile. Mbere yo kwinjizwa muri gereza, babanje kwicazwa hasi bahabwa ubutumwa n’ubuyobozi bw’igisirikare.

Aba basirikare bafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bibiri bishize, aho ihuriro AFC/M23 n’umutwe MRDP-Twirwaneho byafashe ibice birimo Point-Zéro, Mikenke, Gakenke, Kalingi, Baruta, Lubemba na Rwitsankuku.

Ingabo za RDC n’indi mitwe bikorana byahunze byerekeza mu majyepfo mu bice birimo Umujyi wa Baraka na Fizi. Bamwe mu basirikare bafashe icyemezo cyo kudasubira ku rugamba, bakomeza urugendo berekeza muri Kalemie, kure y’ahabera imirwano.

Urugendo rwo guhungira muri Kalemie rwaherukaga mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yafataga ibice byinshi byo muri Teritwari ya Uvira birimo Umujyi wa Uvira. Bamwe mu bahunze barafunzwe, bashinjwa kurenga ku mabwiriza y’ababakuriye.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize