Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler
Hanze

Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 128 min gusoma
Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkey yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amaze igihe ashinjwa ibikorwa byagereranywa n’ibya Adolf Hitler wateguye Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ibi byatangajwe ku wa 11 Mata 2026 mu nyandiko yashyizwe hanze n’iyi minisiteri, igaragaza kunenga bikomeye ubuyobozi bwa Israel.

Iyo nyandiko ivuga ko impapuro zo guta muri yombi Netanyahu zamaze gutangwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, imushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ikomeza ivuga ko ibikorwa bya Israel biri gufatwa nka Jenoside.

Yagize iti “Netanyahu akunze kugereranywa na Hitler wo muri iki gihe kubera ibyaha akekwaho. Ku butegetsi bwe, Israel iri kuburanishwa ku birego bya Jenoside.”

Turikiya kandi yashinje Netanyahu gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro kugira ngo akomeze umugambi wo kwagura ubutegetsi bwe mu karere, inavuga ko ashobora kuzabiryozwa haba imbere mu gihugu cye cyangwa mu nkiko mpuzamahanga.

Iyi nyandiko yanagarutse ku kuba Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan, yaribasiwe n’abayobozi ba Israel bamushinja ibyaha, Turikiya ivuga ko ari ukugoreka ukuri ku byo yavuze ku ntambara yo muri Gaza.

Ku rundi ruhande, Netanyahu na we yagaragaje ko azakomeza guhangana n’ibyo yise ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe iyishyigikiye, anashinja Erdoğan gushyigikira iyo mitwe no kutita ku mutekano w’abaturage be.

Aya magambo ashimangirwa na Israel Katz, na we washinje Erdoğan ibyaha birimo gufata nabi aba-Kurds, mu gihe Israel yo ivuga ko ibikorwa byayo ari ukwivuna umwanzi mu ntambara ihanganyemo na Hamas.

Amakimbirane hagati ya Turikiya na Israel si mashya, ariko aherutse gukaza umurego ashingiye cyane ku ntambara ya Gaza. Perezida Erdoğan yakunze kunenga ibikorwa bya Israel, ndetse mu 2025 Turikiya yanatangaje impapuro zo guta muri yombi Netanyahu ku byaha bya Jenoside.

Kugeza ubu, umubano wa dipolomasi hagati ya Turikiya na Israel warahagaze, ibintu byerekana ubukana bw’aya makimbirane akomeje gufata indi ntera.

29int-israel-netanyahu-1-mpzt-mediumsquareat3x-8bdd1.jpg

0ffb9dbfff7567ef52b1116ba89c5b.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 6 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 6 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize