Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler
Hanze

Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 128 min gusoma
Rurageretse hagati ya Turikiya na Netanyahu, yamwibukije ko afatwa nka Hitler
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkey yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amaze igihe ashinjwa ibikorwa byagereranywa n’ibya Adolf Hitler wateguye Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ibi byatangajwe ku wa 11 Mata 2026 mu nyandiko yashyizwe hanze n’iyi minisiteri, igaragaza kunenga bikomeye ubuyobozi bwa Israel.

Iyo nyandiko ivuga ko impapuro zo guta muri yombi Netanyahu zamaze gutangwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, imushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ikomeza ivuga ko ibikorwa bya Israel biri gufatwa nka Jenoside.

Yagize iti “Netanyahu akunze kugereranywa na Hitler wo muri iki gihe kubera ibyaha akekwaho. Ku butegetsi bwe, Israel iri kuburanishwa ku birego bya Jenoside.”

Turikiya kandi yashinje Netanyahu gushaka kudobya ibiganiro by’amahoro kugira ngo akomeze umugambi wo kwagura ubutegetsi bwe mu karere, inavuga ko ashobora kuzabiryozwa haba imbere mu gihugu cye cyangwa mu nkiko mpuzamahanga.

Iyi nyandiko yanagarutse ku kuba Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan, yaribasiwe n’abayobozi ba Israel bamushinja ibyaha, Turikiya ivuga ko ari ukugoreka ukuri ku byo yavuze ku ntambara yo muri Gaza.

Ku rundi ruhande, Netanyahu na we yagaragaje ko azakomeza guhangana n’ibyo yise ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’imitwe iyishyigikiye, anashinja Erdoğan gushyigikira iyo mitwe no kutita ku mutekano w’abaturage be.

Aya magambo ashimangirwa na Israel Katz, na we washinje Erdoğan ibyaha birimo gufata nabi aba-Kurds, mu gihe Israel yo ivuga ko ibikorwa byayo ari ukwivuna umwanzi mu ntambara ihanganyemo na Hamas.

Amakimbirane hagati ya Turikiya na Israel si mashya, ariko aherutse gukaza umurego ashingiye cyane ku ntambara ya Gaza. Perezida Erdoğan yakunze kunenga ibikorwa bya Israel, ndetse mu 2025 Turikiya yanatangaje impapuro zo guta muri yombi Netanyahu ku byaha bya Jenoside.

Kugeza ubu, umubano wa dipolomasi hagati ya Turikiya na Israel warahagaze, ibintu byerekana ubukana bw’aya makimbirane akomeje gufata indi ntera.

29int-israel-netanyahu-1-mpzt-mediumsquareat3x-8bdd1.jpg

0ffb9dbfff7567ef52b1116ba89c5b.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize