Tanzania: ’Diplôme’ igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo
Hanze

Tanzania: ’Diplôme’ igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo

Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi (diplôme) umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 110 byayeho5 min gusoma
Tanzania: ’Diplôme’ igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo
Sanga:

Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi (diplôme) umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo.

Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania.

Abadepite barimo Timida Fryandomo na Isack Copriano babajije aho Guverinoma igeze ikemura ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rufite ubumenyi ariko rudafite akazi.

Dr. Nchemba yabasubije ko Guverinoma iri gusoza umushinga uzatuma hamenyekana abanyeshuri barangije kaminuza n’abanyamwuga, bagahabwa uburenganzira bwo gukoresha impamyabumenyi zabo nk’ingwate igihe basaba inguzanyo.

Yasobanuye ko ibi bizafasha urubyiruko rufite ubushake bwo gukora imishinga, ariko rukabura ingwate isanzwe nk’ubutaka cyangwa indi mitungo, bityo rukifashisha ubumenyi rufite mu kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Muri uyu mushinga, impamyabumenyi izafatwa nk’umutungo wa nyirayo, ku buryo itazaba igamije gusa kumuhesha akazi, ahubwo izanamufasha kubona inguzanyo yo gushora mu mishinga mito no guhanga udushya.

Guverinoma ya Tanzania yamaze gushyiraho amafaranga angana na miliyari 280 z’amashiringi, angana n’asaga miliyari 156 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha mu gushyigikira uru rubyiruko muri iyi gahunda.

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuba ingorabahizi mu bihugu byinshi ku Isi. Muri Tanzania, hafi 11,5% by’urubyiruko ntibafite akazi.

Hari n’abadepite bagaragaje ibitekerezo bitandukanye byo gufasha uru rubyiruko, harimo ko abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza bajya bahabwa ibihumbi 500 by’amashiringi ya Tanzania buri kwezi, mu gihe abarangije icyiciro cya kabiri bajya bahabwa ibihumbi 700.

Buri mwaka, muri Tanzania hasohoka urubyiruko rusaga ibihumbi 900 rwinjira ku isoko ry’umurimo, kandi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzagera kuri miliyoni 1,6, nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi muri icyo gihugu.

mwigulu-loan-pic-fd94a.jpg

Inkuru zerekeye