Umunsi.com
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 143 min gusoma
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Umunyarwandakazi w'uburanga Uwase Muyango yanditse amateka nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira igihembo cya Best Influencer mu bihembo bya AFRIMMA 2026 (African Muzik Magazine Awards),

Uwawe Muyango yahise aba umwe mu Banyarwanda bake bageze ku rwego rwo guhatanira ibihembo bikomeye bihuriza hamwe ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika.

Abategura ibi bihembo batangaje urutonde rw'abahatanye rugizwe n'abamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byabo n'uruhare bagira mu kugira abakurikira benshi no kugira icyo bahindura ku bitekerezo n'imyitwarire y'ababakurikira.

Influencer ni umuntu ufite igikundiro n'abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo ashobora kumenyekanisha ibikorwa, ibicuruzwa cyangwa serivisi, ndetse no kugira uruhare mu gufasha ibigo n'ibirango kugera ku bakiliya.

Mu bahatanira iki gihembo harimo Nasty Blaq na Carter Efe bo muri Nigeria, Khaby Lame ukomoka muri Guinea, Lasizwe Dambuza wo muri Afurika y'Epfo, Crazy Kennar wo muri Kenya, Ilyas El Maliki wo muri Maroc, Mr Funny (Sabinus) na Peller bo muri Nigeria, ndetse n'Uwase Muyango uhagarariye u Rwanda.

Kugaragara kwa Uwase Muyango muri iri rushanwa ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko agiye guhatana n'abafite izina rikomeye ku rwego rwa Afurika, bamwe muri bo bakaba bafite abakurikira babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.

Abazegukana ibihembo bya AFRIMMA 2026 bazatangazwa ku wa 12 Nzeri 2026 mu birori bizabera kuri Annette Strauss Square muri AT&T Performing Arts Center i Dallas, muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu, abakunzi b'aba bahatanye bakomeje gusabwa gutora abo babona bakwiriye kwegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye.














Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

‎Mu gihe umuziki w'u Rwanda ugenda utera imbere umunsi ku munsi, bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo , bagenda bafata ingamba nshya ndetse n'amatsinda agafata ingamba nshya. Ni muri ubwo buryo, Uran Star nabo bakomeje indoto zo kwibagize abantu Urban Boyz no gukora ibidasanzwe muri muzika Nyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Kiyovu Sports Club na Police FC zageze ku mukino wa nyuma wa Ferwafa Turbo King Super Cup 2026
Imikino

Kiyovu Sports Club na Police FC zageze ku mukino wa nyuma wa Ferwafa Turbo King Super Cup 2026

Kiyovu Sports Club na Police FC zageze ku mukino wa nyuma zimaze gusezerera Mukura VS na Rayon Sports FC.

ADAM Yannickamasaha 23 yashize
‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia
Iyobokamana

‎“Turirimbira Imana kuko twabonye ibitangaza yakoze mu buzima bwacu” Hyguette na Cynthia

‎Mu gihe umuzika wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kubona amaraso mashya mu Rwanda, Hyguette na Cynthia ni rimwe mu matsinda akizamuka afite intego yo gukoresha impano yabo mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ihumure ku bantu b'Imana.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu
Imyidagaduro

‎Umuhanzi Lil G yagaragaje inkumi bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'abazungu

‎Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine, ashimangira ko ari we yihebeye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright  ‎
INKURU NYAMUKURU

‎"Dolly Parton yaranshyigikiye ubwo nari maze kuba umutinganyi" ! Cheryl Wright ‎

‎Cheryl Wright yabaye umuntu wa Mbere wemeye ko ari umutinganyi mu ruhame muri 2010 nyuma y'imyaka 4 (Ine) bimuvugwaho. Tariki tariki 25 Kanama 2026 nibwo Dolly Parton yapfuye, nyuma y'aho Cheryl usanzwe akinira ikipe ya Kansas City yahise atangaza ko hari ubufasha Dolly Parton yamuhaye nk'umuntu uryamana n'abo bahuje igitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye  Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ
Imyidagaduro

‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ

Nyakwigendera Dolly Parton wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo niyo yise 'Coat of Many colors ' , yamenyekanye cyane nanone kubwo kuvugira abaryamana bahuje ibitsina ibintu bivumirwa kugahera n'abantu benshi ndetse bikamaganwa cyane n'ubwo hari ababiha umuryango bakabicumbikira nk'uko Dolly Parton yabikoze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize