Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika
Ikoranabuhanga

Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 103 min gusoma
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika
Sanga:
writer.umunsi.com
Umuyobozi wari ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho muri sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI, Caitlin Kalinowski, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko iyi sosiyete igiranye amasezerano na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kalinowski yabitangaje ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X, aho yavuze ko afite impungenge ku masezerano OpenAI yagiranye n’igisirikare cya Amerika yo gukoresha uburyo bw’ubwenge buhangano bwa AI bw’iyi sosiyete ku muyoboro w’ibanga w’amakuru w’igisirikare cya Amerika uzwi nka Pentagon cloud network. Mu butumwa bwe, Kalinowski yavuze ko nubwo ubwenge buhangano bushobora kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, hari ibintu bikomeye byari bikwiye kubanza kuganirwaho neza mbere yo gufata icyemezo nk’icyo. Yavuze ko “AI ifite uruhare rukomeye mu mutekano w’igihugu, ariko gukurikirana Abanyamerika hadakurikijwe amategeko cyangwa gukoresha intwaro zikora zonyine nta muntu uzigenzura ni ibintu byari bikwiye gusuzumwa cyane mbere yo kubyemerera.” Yongeyeho ko yubaha cyane umuyobozi mukuru wa OpenAI, Sam Altman, ndetse n’itsinda ryose bakoranaga, ariko akavuga ko yatunguwe n’uko ayo masezerano yatangajwe hatarashyirwaho amabwiriza n’ingamba zihagije zo kurinda ikoreshwa nabi ry’iyo tekinoloji. Mu bundi butumwa yacishije kuri X, Kalinowski yavuze ko ikibazo gikomeye ari imiyoborere n’uburyo ibyemezo nk’ibi bifatwa, ashimangira ko ibyemezo bireba ikoranabuhanga rikomeye nka AI bidakwiye gufatwa mu buryo bwihuse. Ku ruhande rwayo, OpenAI yatangaje ko ayo masezerano arimo ingamba zinyongera zigamije kurinda ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga ryayo. Sosiyete yavuze ko ifite imirongo ntarengwa itagomba kurengwa, irimo kutemera ko uburyo bwa AI bwabo bukoreshwa mu gukurikirana abaturage imbere mu gihugu cyangwa mu ntwaro zikora zonyine zidafite umuntu uzigenzura. OpenAI yongeyeho ko izi mpaka ari ingenzi kandi ko izakomeza kuganira n’abakozi bayo, inzego za leta, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage ku isi hose ku buryo ikoranabuhanga rya AI rikwiye gukoreshwa. Caitlin Kalinowski yinjiye muri OpenAI mu 2024, avuye muri sosiyete Meta Platforms, aho yari ayoboye ibikorwa byo guteza imbere ibikoresho by’ikoranabuhanga rya augmented reality.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 19 zashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize