Ubushinwa bwubatse robo idasanzwe ishobora gukura no guhindura imitere nk’umuntu re
Ikoranabuhanga

Ubushinwa bwubatse robo idasanzwe ishobora gukura no guhindura imitere nk’umuntu re

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 283 min gusoma
Ubushinwa bwubatse robo idasanzwe ishobora gukura no guhindura imitere nk’umuntu re
Sanga:
writer.umunsi.com

Abashakashatsi bo mu Bushinwa bubatse robo yoroshye yateye benshi urujijo kubera ubushobozi bwayo bwo gukura no kugabanuka ku itegeko, ikigana uko amagufwa y’abantu agenda arambura mu mikurire. Iyo robo yiswe GrowHR ipima kilo 4. 5 gusa, ariko ishobora kongera uburebure bwayo ku gipimo cya 36% n’ubugari ku gipimo cya 61%.

Ibyo biyifasha kunyerera, koga, kugenda hejuru y’amazi, ndetse no kuguruka intera ngufi. Niba ubu buhanga bwarenze urwego rwaabantu bari basanzwe baziho robo, bushobora guhindura uko abahanga batekereza ku ikoreshwa rya robo ahantu hato kandi hatateganyijwe, aho robo zishobora kwifashishwa nko mu butabazi cyangwa mu bushakashatsi. Ubundi kubusanzwe robo nyinshi ziteye nk’abantu ziba zifite umubiri umwe udahinduka.

GrowHR yo ikoresha icyo abayiremye bita “bone-mimetic growable linkages” ni utwumba duto cyane tuba dushobora kongerwamo umwuka tukaba tunini bigatuma aho turi hagaragara nk’igufwa risanzwe. Nk’uko byasobanuwe mu nyandiko yashyizwe kuri PubMed Central, utu tuzindaro dushobora kurambuka kugera kuri 315% by’aho twari turi. Ibi bituma robo ihinduka ikava ku miterere mito ikajya ku minini cyangwa ikongera kugabanuka idahinduye ibyuma biyigize.

Ubu buryo bwafashwe ku miterere y’uduce tw’amagufwa y’abantu (growth plates) twongerera igufwa uburebure iyo umuntu akiri mu bwana. Gusa itandukaniro rikaba ari uko GrowHR ishobora kubisubiza inyuma igihe cyose igabanyije umwuka. Uyu mushinga uyobowe na Wang Hongqiang, umwarimu wungirije muri Southern University of Science and Technology iherereye i Shenzhen mu Bushinwa.

Itsinda rye ryerekanye uko GrowHR ishobora kugabanuka ikaba nto ikanyura mu myanya ifunganye, hanyuma ikongera kwaguka igeze hakurya. Ubu ubushobozi iyi robo ifite bufite akamaro kanini mu gushakisha no gutabara ahaguye inyubako cyangwa mu miyoboro yuzuye amazi. Abashakashatsi bemeza ko intambwe ikurikira ari ukuyihuza n’ubuhanga bwo kumva umubiri (sensing), igenzura rihanitse, n’inganda, ku buryo robo ishobora guhitamo inzira n’ingano y’umubiri icyarimwe.

Nibiramuka byagezweho, GrowHR ishobora guhindura uburyo robo zikoreshwa mu butabazi bwihutirwa, igenzura rya kure, n’ingendo zo mu isanzure, aho ubunini n’uburemere bifite agaciro kanini. Icyo abahanga bahurizaho, ni uko ejo hazaza robo zitazaba zigira ishusho imwe idahinduka, ahubwo zizaza zihinduka zishingiye ku kazi nk’uko umubiri w’umuntu ubigenza mu mikurire no mu mikorere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55
Imikino

Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umutoza wayo nyuma y'iminsi 55

Umutoza wa Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana nayo mu bwumvikane nyuma yo kuyihesha igikombe kiruta ibindi nyuma y'imyaka 34.

ADAM Yannickamasaha 19 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize