Umunsi.com
Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Dande Junior
Ubuzima

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Dande Junior

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 153 min gusoma
Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Dande Junior

Ikipe ya Rayon Sports FC yakiriye umunyezamu w’Umunya-Cameroun, Dande Junior, iheruka gusinyisha.

Uyu mukinnyi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Dande Junior w’imyaka 28 yakiniraga Canon Sportif de Yaoundé, gusa mbere yaho yanyuze mu yandi makipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Murera yamwakiriye nyuma y’uko itandukanye na Kwizera Olivier wayifashije mu mwaka ushize w’imikino.

Dande Junior asanze abandi banyezamu babiri bafite amasezerano muri Rayon Sports ari bo Umunya-Mali Drissa Kouyaté ndetse n’Umunyarwanda Mugisha Yves.

Mu bakinnyi b’abanyamahanga Rayon Sports imaze gusinyisha harimo Boris Gbenou (Centrafrique), Charles Tchaplaou (Tchad), Abbel Matumona (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), Antonio Atisso Kodjo (Togo), Issa Djiguiba (Mali), Ibrahim Djingarey (Niger), Muderi Akbar (u Burundi) na Herman Junior Kameni (Cameroun).

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda bashya harimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Muhoza Daniel, Ndikumana Fabio, Nizeyimana Mubaraka, Nisingizwe Christian, Hakizimana Zuberi na Iradukunda Elia Tatou.

Rayon Sports iri kwitegura Rayon Day izaba ku wa Gatandatu, aho izakina umukino wa gicuti na Gor Mahia.

Inkuru zerekeye

‎Ubushakashatsi: Abagabo bafite amabya manini bagira umujinya mwinshi kandi ntibazi kwita ku bana babo ugereranyije n'abafite amato
Health

‎Ubushakashatsi: Abagabo bafite amabya manini bagira umujinya mwinshi kandi ntibazi kwita ku bana babo ugereranyije n'abafite amato

‎Niba ufite amabya manini , ukaba utumva uburibwe cyangwa ngo wiyumvemo ikindi kibazo , ntugahangayike, ariko niba warabonye akura (Amabya) ugeze mu myaka mikuru, ushobora kuba ufite ikibazo cy'ubuzima. Muri iyi nkuru tugiye kureba hamwe isano yo kugira udusabo tubika intanga tunini no kugira uduto.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo
Izindi nkuru

‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo

‎N'ubwo bitemewe mu muco Nyarwanda kwambara impenure, ntibikuyeho ko benshi mu bagore n'abakobwa basomye , bakagira imyimvire yabo, bazambara (Mini) kandi bakumva ko baberewe ari na yo mpamvu muri iyi nkuru twateguye, utwambaro twambarwa n'abo bibwira ko bafite amaguru meza bakaberwa kurushaho abikwije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 21
Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira
Ubuzima

Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 17
Ubushakashatsi: Uko wakira ibikomere n’ihungabana wateye n’ubuzima bubi wabayemo
Ubuzima

Ubushakashatsi: Uko wakira ibikomere n’ihungabana wateye n’ubuzima bubi wabayemo

Kugira ibikomere n’ihungabana wakuye ahantu hatanduakanye wabaye cyangwa wakoze birasanzwe ndetse benshi bagorwa no kurikira. Ibyo bibaviramo kwangirika k’ubuzima bwabo , ibirimo iterambere bikababa kure , bakabaho ubuzima bwo kwiheba ari nay o mpamvu twateguye iyi nkuru yo gufasha abameze gutyo mu rwego rwo kubafasha.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 8
Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi
Ubuzima

Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi

Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 6
Impamvu ukwiriye kurya ifunguro rya Saa Sita
Ubuzima

Impamvu ukwiriye kurya ifunguro rya Saa Sita

Impamvu ukwiriye kurya ifunguro rya Saa Sita

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 11

Inkuru zishyashya

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 16 zashize
Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Imikino

Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi

KNC nyuma yo kutemera ibyavuye muri komisiyo y'amategeko. Akajurira. Akanama kigenga k'ubujurire katesheje agaciro ubujurire bwe.

ADAM Yannickiminota 13 zashize
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation
Imikino

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation

Kugeza ubu amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon Sports, Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie Mukono Eldinho bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup bitewe n’uko urwego rwabo rukiri hasi.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 12 yashize
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize