U Rwanda rugiye guha ikipe ya  Aston Villa arenga miliyari 39.5 Frw mu kwamamaza Visit Rwanda
Inkuru y'umunsi

U Rwanda rugiye guha ikipe ya Aston Villa arenga miliyari 39.5 Frw mu kwamamaza Visit Rwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 143 min gusoma
U Rwanda rugiye guha ikipe ya  Aston Villa arenga miliyari 39.5 Frw mu kwamamaza Visit Rwanda

U Rwanda n’ikipe ya Aston Villa iheruka kwitwara neza muri Shampiyona y’u Bwongereza ikanatwara Igikombe cya Europa, byasinye amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza Visit Rwanda, afite agaciro k’agera kuri miliyoni 20 z’ama-Pound, arenga miliyari 39.5 Frw ku mwaka.

Amakipe ya Aston Villa azajya yambara ikirango cya Visit Rwanda imbere mu gatuza.

Iyi kipe yavuze ko aya ari amwe mu masezerano akomeye yabashije kugirana n’umuterankunga, akaba ashobora kugera kuri miliyoni 20 z’ama-Pound buri mwaka.

Ku rubuga rw’ikipe ya Aston Villa, yatangaje ko yishimiye kwakira Visit Rwanda nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, umufatanyabikorwa wemewe mu bukerarugendo, ndetse n’umufatanyabikorwa wemerewe kugurisha ikawa.

Iyi kipe yavuze ko ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara imbere mu gatuza ku myambaro y’amakipe yose y’abagabo, ay’abagore ndetse n’ay’amashuri yigisha umupira y’iyi kipe, hamwe n’ahandi h’ingenzi hakorerwa ibikorwa byayo.

Yagaragaje ko aya masezerano ari mu y’ingenzi mu mateka y’iyi kipe y’umupira w’amaguru.

U Rwanda, nk’ahantu hakomeye mu bukerarugendo no mu gukurura ishoramari, ubucuruzi, kwakira ibirori bikomeye na siporo, ruzafatanya na Aston Villa mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mupira w’amaguru, ubutoza ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza, hagamijwe kuzamura ubunyamwuga.

Francesco Calvo, Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, yagize ati: “Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa Football Club, kandi ni ikimenyetso cy’uko iyi kipe ikomeje kwaguka no gukura ku isoko mpuzamahanga.”

Kugeza ubu, Visit Rwanda isanzwe ikorana n’amakipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético Madrid yo muri Espagne, aho ayo makipe yambara ikirango cya Visit Rwanda ku kaboko.

Aya masezerano yatangiriye ku ikipe ya Arsenal, aho byavugwaga ko u Rwanda rwayihaga miliyoni 10 z’ama-Pound buri mwaka. Nyuma impande zombi zayahagaritse ku bwumvikane.

U Rwanda kandi rwigeze kugirana amasezerano nk’aya na Bayern Munich yo mu Budage.

Janet Karemera, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau (RCB), yagize ati: “Ubu bufatanye ni ikimenyetso gikomeye cy’icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukurura abantu ku isi binyuze muri imwe mu mbuga zikomeye ku isi, no gushyira igihugu cyacu mu mwanya w’ahantu ho gusura, gushora imari no gukorera ubucuruzi.”

Bamwe babona ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kwamamaza igihugu hagamijwe gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari, mu gihe abandi bavuga ko ayo mafaranga yagakoreshejwe mu gufasha abaturage bakennye kuzamura imibereho yabo.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 14 yashize

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize