Dore ubusobanuro , imico n’imiterere y’abantu bitwa amazina arimo Alexis na Amiel

2 weeks ago
by

Mu mazina twasabwe n’abakunzi bacu uyu munsi, tugiye kurebera hamwe abiri ariyo; Amiel na Alexis / Alex, turebe ubusobanuro bwayo, ibiranga abayitwa n’inkomoko yayo.

 

 

1.Ubusanzwe izina Amiel risobanura ngo ‘Imana y’abantu banjye’ cyangwa ‘God Of My  People’ mu rurimi ry’Icyongereza.

 

 

Izina Amiel rifite inkomoko mu Giheburayo, ni izina kenshi rihabwa abana b’abahungu.Bigendanye n’Ijamabo ry’Imana , iyo umubyeyi ashaka kurera no gukuza umwana we mu buryo bwiza yubaha Imana, amwita iri zina, kuko bituma umutima umutima we ukura neza , ugakurira mu mwami.

 

 

Izina Amiel bwambere ryavumbuwe mu isezerano rya Kera mu gitabo cyo Kubara.Bivugwa ko Amiel yari umwe mubantu 12 bari murugendo hamwe na Mose , ubwo berekezaga i Canaan.Amiel yari umuntu ufite imbaraga , umuhate ndetse akaba yarayoboraga abantu akoresheje ubwenge n’icyizere , urukundo no kwiyegurira Imana.Izina Amiel rifasha umwana kwibuka agakiza , kwizera n’ubugwaneza.

 

 

2.Izina Alexis / Alex , ni izina rihabwa abana b’abahungu  gusa rishobora guhabwa n’abakobwa.Izina Alexis risobanura ngo ‘Umuvugizi w’abantu’ cyangwa Umurengezi w’abantu.Mu rurimi ry’Ikigiriki , iri zina Alexis risobanuye ngo ‘Gufasha’ cyangwa ‘Kurengera’.

 

 

Mu gihugu cy’u Burusiya, izina Alexis rifashwa nk’imbanziriza y’izina ‘Alexander. Izina Alexis ryararamaye cyane , abantu benshi bahitamo kuryita abana babo kubera umunyamakuru witwaga Alexis Carrington.Izina Alexis ni rimwe na Alex.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

MU MAFOTO : Uburanga n’amateka by’umuhanzikazi Rihanna uherutse kwibaruka ubuheta hamwe n’umugabo we w’icyamamare A$AP Rocky

Next Story

Dore impamvu zishobora gutuma ubura umukunzi burundu

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop