Harmonize yatambukanye umucyo mu bitaramo Africa Entertainment Awards abarimo Meddy , Element na Okkama batahiraho

2 weeks ago
by

Abahanzi barimo Meddy , Okkama na Element batashye amaramasa mu bihembo bya African Entertainment Awards.Umuhanzi Harmonize we aherutse gushyira hanze amafoto aryamye hamwe n’ibikombe yegukanye muri aya marushanwa.

 

 

Mu bihembo byatangiwe muri Amerika, African Entertainment Awards , umuhanzi Harmonize yahacanye umucyo mu gihe abahanzi Nyarwanda barimo Meddy n’abandi bo batashye amaramasa.Ibi bihembo byari bihataniwe mu byiciro birimo ; Icyumunyamideri w’umwaka, Umunyamakuru w’umwaka, umuhanzi w’umugabo w’umwaka , umuhanzikazi w’umwaka, umukinnyi wa Filime w’umwaka, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki y’umwaka , umushoramari muri muzika w’umwaka.

 

Muri ibi bihembo Burna Boy, yahatambukanye umucyo atwara ibihembo 2 na Harmonize nawe atwara ibihembo bibiri ndetse anahabwa icyo gushimirwa guteza imbere Bongo Flava y’Abatanzania.Harmonize wamamaye muri Single Again yanamufashije gutwara igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza.

Kuba abarimo Meddy , Element na Okkama baratahiye aho, byabaye isomo rikomeye ndetse babona ko bagifite akazi ko gukora muruhando rwa Afurika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore impamvu zishobora gutuma bikugora kujya mu rukundo

Next Story

Ni byiza ku mugore kubyara afite imyaka 35 ! Dore ibyiza byo kubyara ukuze ku mugore

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop