Pamella yabanje gusengera umugabo we ! Igitaramo cy’uyu munsi Pamella yagishyize mu biganza by’Imana amusabira Imana kumushoboza

3 weeks ago
by

Umugore wa The Ben, Uwicyeza  Pamella , yabanje gushyira imbere y’Imana , igitaramo umugabo we agiye gukorera mu Gihugu cy’u Burundi  mu masaha make agiye kuza kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.

 

 

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo The Ben ataramire abafana be mu Burundi.Umugore we Miss Uwicyeza Pamella, yateye isengesho yifashishije  amashusho ya Meet and Greet mugitaramo cyaraye kibaye aho yasabanye n’abafana be ndetse n’abandi bahanzi bakagaragaza ko bahari.

 

 

 

Muri iki gitaramo , umuhanzi The Ben ndetse n’abagenzi be , batanze agakeregeshwa kubyo bari buze gutanga nyirizina kuri uyu munsi tariki 1 Ukwakira 2023.Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, benshi mu bahanzi bagomba gutarama uyu munsi, baririmbye iminota mike, dore ko Lino yaririmbye 2, Big Fizzo akaririmba 5 n’abandi gutyo gutyo.

 

 

Nk’uko tubikesha abanyamakuru bari mu gihugu cy’Uburundi.Iki gitaramo cy’umusangiro n’abafana cyagenze neza ndetse n’abafana bari bakubise buzuye.Kugeza ubu, Pamella we yamaze gushyira mu biganza by’Imana igitaramo kigiye kuba mu masaha aribuze turabagezaho .

 

 

 

Uwicyeza Pamella anyuze kuri Konti ye ya Instagram , yagize ati:”Ijoro ryashize ryagenze neza ‘Meet and Greet’ yagenze neza, The Ben  iri joro ndasenze ngo Imana yuzuze ukwifuza kwawe”.

 

 

Nyuma y’uyu butumwa benshi bashimiye Pamella kumutima mwiza n’urukundo afitiye umugabo we kubwo kumushyira mu masengesho amwifuriza guhirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Inama kubakobwa : Dore ubutumwa utari ukwiriye koherereza umusore mukundana

Next Story

Zuchu yatewe ibuye ari kurubyiniro bituma ahagarika kuririmba igitaraganya

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop