Yabyaye 3 umwe arapfa ! Umuhanzi Kizz Daniel yishongoye kubatarabyara ababwira ko ntakiryoha nk’urubyaro

2 weeks ago
by

Kizz Danil wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye muri Afurika yagaragaye aryohewe no kwitwa papa w’impanga avuga ko ntagishimisha nko kugira urubyaro.

 

 

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe,  wamamaye nka Kizz Daniel  yagaragaje ko kuba papa w’abana byamugizeho ingaruka nziza.Ubwo yatumirwa mu kizwi nka Podcast yitwa ‘Afrobeats Podcast’ ikorwa n’uwitwa Adesope Olajide , Kizz Daniel yemeje ko abana be bamuhinduye agaragaza ko kugira abana byamwongereye ubumuntu muri we, bimufasha kugira kwisanzura no kumva ibintu.

 

 

 

 

Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo ‘Buga’ n’izindi,yemeje ko kuba umugabo akagira umwana nanone byatumye aba umuntu mwiza,ndetse ashimangira ko ashimira cyane uwo yahindutse we kubera abana be.Yagize ati:”Kugira abana banjye byatumye ubumuntu bwiyongera muri njye, kandi ndabishimira cyane.Ibi kandi bigaragarira abantu banyegereye  ndetse byasubije icyo nahoraga nifuza cyo kuba umuntu mwiza”.

 

Uyu muhanzi yavuze ko atoza abana be uko yifuza ko bagira , kuko ngo abacyaha munzira nziza, Yagize ati:”Ndimo kubatoza ngo bazabe abasirikare,mfite ikiganza cyiza gikomeye”.Mu mwaka wa 2021, uyu muhanzi yatangaje ko yibarutse impanga arizo ; Jelina na Jalil bavutse ku isabukuru ye y’amavuko  ku itariki ya 1 Gicurasi.

 

 

 

Mu gihe gikurikiye , uyu muhanzi yatangaje ko babyaye abana batatu , gusa baza gupfusha umwe muri bo ku munsi wa 4 nyuma yo kwibaruka.Uyu mugabo yahise arahirira kuzaba papa mwiza kubana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzi Kenny Sol yavuze ko azakora ibitaramo bizenguruka igihugu mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira

Next Story

Kugira akire byasaba igitangaza cy’Imana ! Umuvandimwe wa Celine Dion yahishuye ko Celine Dion ari gusenga cyane ngo indwara ye itagira urukingo

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop