Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira
Ubuzima

Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 176 min gusoma
Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango, arimo ko kubikoresha mu birori bigomba gutangirwa uburenganzira na Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, mu rwego rwo gukumira ko bishobora guteza ibibazo ababiriye n’ababinyweyeho.

Aya mabwiriza IGIHE ifitiye kopi yasohotse tariki ya 14 Nyakanga 2026, akaba yarashyikirijwe inzego z’ibanze kugira ngo atangire gukurikizwa. Yasohotse nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, atangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bari bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uretse izi nzoga, hari n’abandi baturage hirya no hino mu gihugu bakunze kujyanwa mu bitaro, bamwe bakanapfa bazira kunywa ibinyobwa cyangwa kurya ibiribwa baba bateguriwe ahantu runaka bitabiriye ibirori.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko yashyize hanze aya mabwiriza kugira ngo hanozwe ibijyanye no gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi binyobwa bya gakondo.

Aya mabwiriza agamije kandi gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa urupfu bifitanye isano n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa gakondo byanduye.

Yagenewe abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo, ndetse n’abakenera kubikoresha mu birori cyangwa mu minsi mikuru.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibyemewe gukoreshwa harimo amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka nka dedeti, ibitoki, imbuto n’ubuki bimeze neza. Hari kandi ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi byanduza.

Abaturage ntibemerewe gukoresha alcool zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri muri uwo muryango. Ntibemerewe kandi gukoresha imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa nka mugo, urumogi, umubirizi, idoma, cocaine, itabi, rwiziringa, alcool bogesha mu ntoki cyangwa imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogosha.

Hari n’ibindi bitemewe birimo ibikoresho by’ibanze byashaje nk’ibitoki, amasaka, ibigori, ndetse n’imisemburo y’inganda nk’iyo mu bwoko bwa pakmaya, revile n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ugiye gutangira gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa gakondo akwiye kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane no nyuma yo gukora ahantu handuye.

Muri aya mabwiriza hagira hati: “Teka ibiribwa bishye neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100. Ibiribwa bagabura bigomba kuba bishyushye hejuru ya dogere selisiyusi 60, naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5. Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa zikanatera uburwayi ababiriye. Genzura neza ko ibiribwa bitangiritse kandi bitarengeje igihe.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abateka gutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya. Ibasaba gutandukanya inyama z’umweru n’izitukura, bakabika ibiribwa bakurikije ubwoko bwabyo, kandi ibyangirika vuba bikaribwa uwo munsi mu gihe nta firigo ihari.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abatunganya ibiribwa kwambara imyambaro yabugenewe no kwirinda gutunganya amafunguro cyangwa ibinyobwa mu gihe bafite indwara zanduza.

Yagize iti: “Isuzumishe indwara zanduza nk’igituntu n’indwara z’umwijima buri mezi atandatu. Kuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe utunganya ibiribwa cyangwa ibinyobwa.”

Abatunganya ibyo kunywa n’ibyo kurya basabwe gukaraba neza intoki ndetse n’umubiri wose bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kwenga cyangwa gutunganya ibinyobwa. Basabwe kandi gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha, no kubibika kure y’amatungo n’ahantu hashobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko cyangwa ibindi bihumanya.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ukeneye uburenganzira bwo gutunganya ibinyobwa gakondo bikoreshwa mu birori n’iminsi mikuru agomba kubisabira uruhushya Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, akayimenyesha icyo ibinyobwa yifuza gutunganya bizakoreshwa, aho bizakoreshwa n’abateganyijwe kubihabwa.

Iti: “Iyo Komite y’Ubuzima ku Mudugudu igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, umwe mu Bajyanama b’Ubuzima n’ushinzwe umutekano. Iyi komite ishyiraho igitabo yandikamo amakuru ku busabe, ibyo babonye mu bugenzuzi n’abo bemereye gutunganya ibinyobwa gakondo.”

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi komite isuzuma kandi ikanagenzura ibizakoreshwa mu kwenga, uburyo bwo kwenga, isuku y’ibikoresho n’iy’ahazatunganyirizwa ibinyobwa. Iyo isanze amabwiriza yarubahirijwe, itanga uruhushya rukoreshwa inshuro imwe gusa ku kinyobwa cyarusabiwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aya mabwiriza atareba abakora ibinyobwa cyangwa ibiribwa bagamije ubucuruzi, kuko abari muri iki cyiciro bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’inzego zibishinzwe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize