Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira
Ubuzima

Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 176 min gusoma
Gukoresha ikigage, umutobe n’urwagwa mu birori bigiye kujya byakirwa uburenganzira
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye amabwiriza agenga itunganywa ry’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango, arimo ko kubikoresha mu birori bigomba gutangirwa uburenganzira na Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, mu rwego rwo gukumira ko bishobora guteza ibibazo ababiriye n’ababinyweyeho.

Aya mabwiriza IGIHE ifitiye kopi yasohotse tariki ya 14 Nyakanga 2026, akaba yarashyikirijwe inzego z’ibanze kugira ngo atangire gukurikizwa. Yasohotse nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, atangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bari bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Uretse izi nzoga, hari n’abandi baturage hirya no hino mu gihugu bakunze kujyanwa mu bitaro, bamwe bakanapfa bazira kunywa ibinyobwa cyangwa kurya ibiribwa baba bateguriwe ahantu runaka bitabiriye ibirori.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko yashyize hanze aya mabwiriza kugira ngo hanozwe ibijyanye no gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi binyobwa bya gakondo.

Aya mabwiriza agamije kandi gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa urupfu bifitanye isano n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa gakondo byanduye.

Yagenewe abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo, ndetse n’abakenera kubikoresha mu birori cyangwa mu minsi mikuru.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibyemewe gukoreshwa harimo amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka nka dedeti, ibitoki, imbuto n’ubuki bimeze neza. Hari kandi ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi byanduza.

Abaturage ntibemerewe gukoresha alcool zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri muri uwo muryango. Ntibemerewe kandi gukoresha imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa nka mugo, urumogi, umubirizi, idoma, cocaine, itabi, rwiziringa, alcool bogesha mu ntoki cyangwa imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogosha.

Hari n’ibindi bitemewe birimo ibikoresho by’ibanze byashaje nk’ibitoki, amasaka, ibigori, ndetse n’imisemburo y’inganda nk’iyo mu bwoko bwa pakmaya, revile n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ugiye gutangira gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa gakondo akwiye kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane no nyuma yo gukora ahantu handuye.

Muri aya mabwiriza hagira hati: “Teka ibiribwa bishye neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100. Ibiribwa bagabura bigomba kuba bishyushye hejuru ya dogere selisiyusi 60, naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5. Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa zikanatera uburwayi ababiriye. Genzura neza ko ibiribwa bitangiritse kandi bitarengeje igihe.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abateka gutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya. Ibasaba gutandukanya inyama z’umweru n’izitukura, bakabika ibiribwa bakurikije ubwoko bwabyo, kandi ibyangirika vuba bikaribwa uwo munsi mu gihe nta firigo ihari.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abatunganya ibiribwa kwambara imyambaro yabugenewe no kwirinda gutunganya amafunguro cyangwa ibinyobwa mu gihe bafite indwara zanduza.

Yagize iti: “Isuzumishe indwara zanduza nk’igituntu n’indwara z’umwijima buri mezi atandatu. Kuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe utunganya ibiribwa cyangwa ibinyobwa.”

Abatunganya ibyo kunywa n’ibyo kurya basabwe gukaraba neza intoki ndetse n’umubiri wose bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kwenga cyangwa gutunganya ibinyobwa. Basabwe kandi gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha, no kubibika kure y’amatungo n’ahantu hashobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko cyangwa ibindi bihumanya.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ukeneye uburenganzira bwo gutunganya ibinyobwa gakondo bikoreshwa mu birori n’iminsi mikuru agomba kubisabira uruhushya Komite y’Ubuzima ku Mudugudu, akayimenyesha icyo ibinyobwa yifuza gutunganya bizakoreshwa, aho bizakoreshwa n’abateganyijwe kubihabwa.

Iti: “Iyo Komite y’Ubuzima ku Mudugudu igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, umwe mu Bajyanama b’Ubuzima n’ushinzwe umutekano. Iyi komite ishyiraho igitabo yandikamo amakuru ku busabe, ibyo babonye mu bugenzuzi n’abo bemereye gutunganya ibinyobwa gakondo.”

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi komite isuzuma kandi ikanagenzura ibizakoreshwa mu kwenga, uburyo bwo kwenga, isuku y’ibikoresho n’iy’ahazatunganyirizwa ibinyobwa. Iyo isanze amabwiriza yarubahirijwe, itanga uruhushya rukoreshwa inshuro imwe gusa ku kinyobwa cyarusabiwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aya mabwiriza atareba abakora ibinyobwa cyangwa ibiribwa bagamije ubucuruzi, kuko abari muri iki cyiciro bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’inzego zibishinzwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?
Imyidagaduro

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?

Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.

Sammyart Useriminsi 4 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Hanze

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.

Tariki 23 Ukwakira 2026 Mu bu Fransa,Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu bagera ku 1,000 batawe muri yombi mu myigaragambyo imaze gufata indi ntera yabereye mu gihugu hose.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize