Ibihugu 27 byasabye ko hakorwa iperereza kuri FIFA
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu 27 byasabye ko hakorwa iperereza kuri FIFA

UWAYO Eddy2026 Nyakanga 103 min gusoma
Ibihugu 27 byasabye ko hakorwa iperereza kuri FIFA

Balogun byari biteganyijwe ko adakina umukino wagombaga wo mu gice cya 32 wagombaga guhuza Amerika na Bosnia ndetse na Herzegovina. Ndetse kandi ntiyagombaga kugaragara mu mukino wo mu gice cya 16 wagombaga guhua Amerika n’Ububiligi.

Gusa ikarita yari yahawe yagombaga kumubera intambamyi , yahise ikurwaho ku itegeko rya Donald Trump nk’uko byatangajwe nyuma y’aho, ndetse ubuyobozi mu nzego zitandukanye bukaba bwari bwihanangirijwe mu kwivanga mu mukino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera no muri Amerika.

Balogun yakinnye umukino wahuje Amerika n’Ububiligi warangiye Ububiligi butsinze Amerika 4-1 ihita inasezererwa mu irushanwa gutyo. N’ubwo yasezerewe ariko mu mitwe y’abantu barebera hafi iby’umupira w’amaguru harimo ko ibyabaye ari amahano.

Amakuru avuga ko ibihugu bigera kuri 27 byamaze gusaba ko FIFA yakorwaho iperereza , bakareba niba nta manyanga agendanye na ruswa yaba arimo kuba.
Bavuga ko FIFA ubwayo ariyo yangije amategeko yayo yishyiriyeho.
Kuri uyu wa Kane ikipe y’Ubufaransa yaraye isezereye Morroco ikipe rukumbi ya Afurika yari igihanyanyaza.



Inkuru zerekeye