
Urupfu rwa Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi rwabereye mu Bitaro by’i Kabgayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026.
Bamwe mu babonye Muhirwa Paulin amaze gukubitwa ikintu mu mutwe, babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nta cyizere bari bafite cy’uko ashobora kubaho, kubera ko bamugejeje kwa muganga ari muri koma (coma), ndetse ko atabashaga kuvuga.
Umwe yagize ati: “Ubwo yageraga ku bitaro byagaragaye ko ubwonko bwari bwangiritse cyane, ku buryo na operasiyo ntacyo yamufasha.”
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), agiye kugera iwe mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza.
Umugore we yamubonye mu rukerera ajyanwa kwa muganga, ari na ho yaguriye.
Umwe mu bari bamurwaje avuga ko abaganga basanze igufwa ry’umutwe ryacitsemo kabiri, ndetse ibikomere bikagera no ku bwonko.
Uyu muturage yabwiye UMUSEKE ko abagizi ba nabi bamutwaye telefoni, amafaranga, igikapu kirimo imashini ya mudasobwa n’ibyo yari amaze guhahira urugo.
Mu nkuru yabanje, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko Polisi imaze gufata abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Muhirwa Paulin asize umugore n’abana batatu. Nyakwigendera akomoka mu Karere ka Rusizi, gusa abamuzi bavuga ko umuryango mugari we utuye mu Karere ka Rubavu.

Isoko: Umuseke



