Ibi byabaye nyuma y’uko amakuru ye y’ibanga amucitse kubera amakosa yakoze ubwo yoherezaga amafoto n’amashusho y’urukozasoni ku mukobwa wakoraga isuku mu rugo rwe aho kuyohereza ku bagore be b’inkumi. Uwo mukobwa yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kiliziya.
Umunyamakuru w’umunya-Peru, Paola Ugaz, yavuze ko umwe muri abo bagore wari n’umumansera yagiriye ishyari mugenzi we w’umunyamategeko na we wari mu rukundo n’uwo mwepisikopi, maze atangira gukwirakwiza amakuru yerekeye abandi bagore bose basangiye kuri López.
Ibyakurikiyeho byari uguhangana gukomeye hagati y’abo bagore, bamwe bagerageza gutegana ngo barwane, abandi bagasohoka burundu muri iri dini kubera ipfunwe n’igitutu cy’abakristu.Ugaz yagize ati: “Byabaye nk’ikinamico ya televiziyo, ariko binagaragaza ihohoterwa rikomeye ryakorarwaga rishingiye ku bubasha. Abagore benshi bananiwe gutanga ubuhamya kubera ubwoba López yabateraga.”
Nubwo hari ibimenyetso bifatika birimo amafoto, amajwi n’amashusho byemeza aya makosa y’iyo mico idahwitse, Quispe López arabihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ibinyoma byahimbwe n’abantu yise “intoki z’umwijima” ngo bamusenye.
Iperereza rya Vatikani ryagaragaje n’ibindi bivugwaho López, birimo kunyereza umutungo wa Kiliziya ndetse no gukura intebe mu nsengero akazijyana muri resitora zikora ibiribwa by’inkoko yitiriwe izina naryo ritavugwaho rumwe ndetse benshi banagiriza kuba ryarahimbwe hashingiwe ku kwimakaza ubusambanyi kuko yayise ‘Patas Arriba’, bisobanura “amaguru hejuru” mu rurimi rw’iwabo.
Iyi nkuru yateye impagarara mu bakirisitu no mu baturage ba Peru muri rusange, aho benshi batangajwe n’ukuntu umuntu wari ukwiye kuba intangarugero yahindutse nyirabayazana w’icyasha gikomeye ku isura ya Kiliziya.
Vatikani yemeye ubwegure bwe muri Nzeri 2025, habura imyaka irenga 20 mbere y’uko agera ku myaka y’izabukuru yemerewe n’amategeko ya Kiliziya, ariyo 75.
Ivomo ; Daily Mail.co.uk
