Rutsiro: Yahereye mu kazi ko mu rugo yihangira umwuga wo ku doda
Urukundo

Rutsiro: Yahereye mu kazi ko mu rugo yihangira umwuga wo ku doda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 60 byayeho8 min gusoma
Rutsiro: Yahereye mu kazi ko mu rugo yihangira umwuga wo ku doda

Kampire Gaudence utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Mukura, avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza yakuye ku gutinyuka akihangira imirimo aho kugeza ubu ashobora kwinjiza agera ku 300,000 Rwf ku Kwezi amufasha kubaho n’umuryango we.


Aganira na Imvaho Nshya Kampire yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye bwanatumye adakomeza amashuri ngo arangize nk’intego yari afite bigatuma ajya mu buzima bwo gukora akazi ko mu rugo muri 2016.


Avuga ko yahagaritse amashuri arangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, kubera kubura uko yiga biturutse ku bushobozi buke bwari iwabo hashira imyaka ibiri ari mu rugo ntacyo akora agahitamo kujya gushaka akazi ko mu rugo.


Yagize ati:”Ubusanzwe nari mfite gahunda yo kwiga nkarangiza amashuri nkashaka akazi nk’abandi, ariko ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza nakoze ikizamini, ndatsinda iwacu tubura amafaranga yo ku njyana mu mashuri yisumbuye. Ubwo mfata umwanzuro wo kuvamo bigoye kuko nabikundaga”.

Kampire Gaudence utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Mukura, avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza yakuye ku gutinyuka akihangira imirimo aho kugeza ubu ashobora kwinjiza agera ku 300,000 Rwf ku Kwezi amufasha kubaho n’umuryango we.

Photo: Kwizera Jean de Dieu

Kampire Gaudence utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Mukura, avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza yakuye ku gutinyuka akihangira imirimo aho kugeza ubu ashobora kwinjiza agera ku 300,000 Rwf ku Kwezi amufasha kubaho n’umuryango we.


Yakomeje agira ati:”Nahise ngira igitekerezo cyo gushaka ubushobozi bwazamfasha kwiga imyuga ubundi nkibeshaho ntasabirije ndetse nkabasha no gufasha mu rugo kuko nabo ubuzima bari babayemo bwari bubi. Muri uko kumara nk’imyaka ibiri ndi mu rugo ntacyo nkora, nibwo nahuye n’umuntu andangira akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali nkakora nk’umwaka ngaruka hano , nza kujya i Rubengera muri Karongi muri 2018 naho nkora akazi ko mu rugo”.


Yagaragaje ko ageze muri ako kazi muri 2018 hagashira imyaka 3 ari bwo yahise aha abakoresha be igitekerezo cy’uko ashaka kwiga imyuga bakanamusezeranya kuzamufasha.


Yagize ati:”Ngarutse mu rugo, nibwo naje kongera kubona akazi ko mu rugo muri Karongi, ndakora, abakoresha bambera ababyeyi nzano kubabwira ko nshaka kuzajya kwiga imyuga , barambwira ngo mbe nihanganye bazamfasha, ubwi igihe cyarageze njya kwiga kudoda ariko nkajya na nkora ako kazi ntashye”.


Yakomeje agira ati:”Natangiye kwiga nyuma yaho gato ndagiza muri 2022 kuko nize umwaka umwe, ubwo ku bw’amahirwe nabonye abantu bamfasha bangurira imashini idoda y’amafaranga 120,000 Rwf. Kuva muri 2023, nibwo navuga ko natangiye kudoda , ako kazi ko mu rugo ndagasezera mfite imyaka 23 y’amavuko”.


Avuga ko yageze mu rugo arangije kwiga, bamushakira ho kudodera , ari naho ashyira ibitambara ndetse n’imyambaro aba yarangije kudoda yiganjemo iy’abanyeshuri.


Yagize ati:”Nkimara gutangira kudoda nakoreye i Rubengera mu Gakiriro, ubwo nzagusanga bitari kuvamo neza kuko abazaga kudodesha bazaga bishakira abamazemo imyaka , ubwo nigira inama yo kuvuga ngo rekanjye gukorera iwacu. Nagiyeyo mpera ku busa ariko ubu navuga ko hari urwego maze kugeraho kandi bizakomeza kugenda neza”.


Yakomeje agira ati:”Ubu ntabwo nabasha kongera gukora akazi ko mu rugo, kuko ni akazi utegereza ko Ukwezi gushira kandi ugasanga uri guhembwa make ariko hano ndi Ukwezi gushobora gushira nabonye , inkweto , nabonye amavuta , nabonye nayo kwizigama kandi nsa neza kuko iyo nabonye ibiraka byo kudodera abanyeshuri nshobora kwinjiza 357,000 Rwf ku Kwezi”.


Avuga ko ku munsi ashobora kudodera abanyeshuri 7 ikabutura n’ishati bifite agaciro ka 11,900 Rwf bingana 357,000 mu gihe yakoreye abagera kuri 210 ku Kwezi gusa ngo mu gihe bidahari akaba adodera abandi bantu basanzwe bamugana.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko biteye ishema kuba umwana w’umukobwa yarakoze akagira intego zo kwihangira imirimo agaragaza ko no mu byo bakangurira abanda nabyo birimo.


Yagize ati:”Ni byiza kuba yarakoze uko ashoboye kugeza yihangiye imirimo. Tubikoze n’urundi rubyiruko kuko bituma bakurana umutima wo gukora no gufasha abanda”.


Kampire yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba akunze gushaka ibiraka byo kudodera abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ay’inshuke kuko ari byo bigira amafaranga, avuga ko afite gahunda yo gutangira kwigisha abandi bana b’abakobwa azabona bafite ubushake bwo kwiga aho atuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mukura.


Agira inama abandi bakobwa bakora akazi ko mu rugo , bakazarinda bakavamo ntacyo bakuyemo agaragaza ko icyo bakwiriye gukora ari ukugira intego z’aho bifuza kugera bakamenya neza n’ibyo bifuza gukora.


Yagize ati:”Icyo nabwira abandi bakobwa bagenzi banjye bari mu kazi ko mu rugo, ni uko bagakora ariko bafite intego, ibyo bizatuma no mu gihe batakarimo bagira agaciro, ariko nibakagumamo babona amafaranga bakayapfisha ubusa ntacyo bazageraho”.