
Uganda yegukannye igikombe cy'abatarengeje imyaka 17 (U-17) itsinze Somalia kuri Penalite nyuma y'uko Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Bakizwa na Penalite.aho Uganda yatsinze penalite 6 kuri 5 za Somalia. Amakipe yose uko ari atatu : Uganda, Somalia n'u Rwanda akaba azahagararira Akarera ka CECAFA mu gikombe cy'afurika cy'abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco mu kwezi kwa Kane(4) nu kwa Gatanu (5) 2027.
Uganda yegukannye igikombe cy'abatarengeje imyaka 17 (U-17) itsinze Somalia kuri Penalite nyuma y'uko Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ku wa mbere tariki 19 Ukwakira 2026 nibwo habaye umukino wa nyuma mu guhatanira igikombe hagati ya Somalis na Uganda
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n'igice (15H30). wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Aya makipe yaje abizi ko yabonye itike yo kuzakina igikombe cy'afurika cy'abatarengeje imyaka 17 (U-17). Bagombagab guhatanira igikombe no kumenyekana igomba kuba iya mbere.
uyu mukino warimo imbaraga ndetse n'ubuhanga bwa buri kipe. Uganda niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe bitewe n'uko yitwaye mu mikino yo mu mu matsinda ndetse no muri 1/2 aho yasezereye Ethiopian iyitsinze ibitego 4-0.
Gusa na Somalia nubwo itahabwaga amahirwe menshi yo gutwara igikombe ariko abantu bakurikirana umupira barebye uburyo yitwaye bavuga ko Uganda bitari buyorohere gupfa gutsinda Somalia.
Ni nako byagenze kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri
Mu gice cya Kabiri abantu bumvaga ko Uganda ishobora kubona igitego, ariko abakinnyi ba Somalia bakomeje kwihagararaho babifashijwemo numuzamu wabo. Ndetse na Somalia yanzugamo ikata ikagera imbere y'izamu, ariko umuzamu wa Uganda akabyitwaramo neza.
Iminota mirongo icyenda (90) y'umukino yarangiye nta kipe ibonye igitego.
Umusifuzi wa kane yongeyeho Iminota ine (4) yinyongera nayo irangira nta kipe ibonye igitego.
Nk'uko itegeko ribiteganya ko igihe amakipe anganyije hagomba kwitabazwa Penalite niko byagenze.Hahise hitabazwa penalite.
Penalite eshanu za mbere bose batsinze eshatu eshatu (3-3) bahusha ebyiri. Bongeraho gutera Penalite imwe imwe,kuri buri ruhande maze uganda itsinda eshatu(3 ) naho Somalia itsinda ebyiri (2) Maze Uganda yegukana igikombe n'umudari wa Zahabu kuri Penalite 6-5.
Somalia yabaye iya kabiri ndetse iba n'ikipe yagaragaje Fair Play.
Umuzamu mwiza w'irushanwa yabaye uwa Uganda ndetse nuwatsinze ibitego byinshi ndetse n'umukinnyi mwiza w'irushanwa.
Urugendo rwa Uganda na Somalia mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'afurika cyabatarengeje imyaka 17 (U-17).
Uganda yari mu itsinda rya Kabiri B. Rikaba ryari rigizwe n'amakipe atatu. Mu mikino yo mu itsinda, Uganda yarangije ku mwanya wa mbere ifite amanota 6/6 nyuma yo gutsinda imikino ibiri yo mu itsinda.ndetse na Somalia nayo yari mu itsinda C yarangije mu itsinda ariya mbere.
Nyuma yo kurangiza mu itsinda ruri ku mwanya wa mbere rwahise rubona itike ya 1/2.Muri kimwe cya kabiri , Uganda yahuye na Ethiopian yari yabaye ikipe yatsinzwe neza mu matsinda yose uko yari atatu.barebe mu matsinda yose uko ari atatu.
Muri 1/2 Uganda yatsinze Ethiopian 4-0 mu gihe Somalia ystsinze u Rwanda kuri penalite nyuma yo kunganya 1-1.
Umukino warangiye Uganda ibinye itike ya 1/2. Ku mukino wa nyuma yahuye na Somalia.
Amakipe yose uko ari atatu Uganda,Somalia n'u Rwanda yabonye itike yo kuzaja muri TotalEnrigie CAF U-17 Africa nations izabera muri Marocco hagati y'ukwezi 4 nukwa 5 2027.















