Dore ibiryo 10 by’ingenzi ku mugore utwite
Health

Dore ibiryo 10 by’ingenzi ku mugore utwite

Admin User2026 Gicurasi 2231 min gusoma
Dore ibiryo 10 by’ingenzi ku mugore utwite
Sanga:
writer.umunsi.com

Nubwo mu busanzwe abantu benshi barya uko babonye, umugore utwite aba agomba kwitondera ibyo arya kuko aba yita ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite. Hari ibiribwa bifasha umwana gukura neza ndetse bikanafasha umubyeyi gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Amagi: Amagi akungahaye kuri poroteyine zifasha mu mikurire y’umwana uri mu nda. Arimo kandi vitamini n’imyunyungugu inyuranye ifasha umubiri gukora neza. Choline iboneka mu magi ifasha ubwonko bw’umwana gukura neza kandi ikarinda ibibazo by’urutirigongo. Umugore utwite ashobora kurya hagati y’igi rimwe n’abiri ku munsi, cyane cyane amagi atogosheje neza.

wp-image-1173840990jpeg-660x420.jpeg

Amafi ya salmon; Ni isoko nziza ya poroteyine ndetse n’ibinure bya omega-3 bifasha mu mikurire y’ubwonko bw’umwana. Aya mafi kandi afasha umubyeyi kugira akanyamuneza no gukomeza kugira imbaraga. Salmon irimo mercury nkeya ugereranyije n’andi mafi amwe ashobora kugira ingaruka mbi ku mwana.

SALMON-FISH.jpg

Ibishyimbo: Ibishyimbo bikungahaye kuri fibre na poroteyine. Fibre ifasha kwirinda impatwe n’ibibazo byo kutituma neza bikunze gufata abagore batwite. Birimo kandi ubutare, zinc, calcium na vitamini B9 ifasha mu mikurire myiza y’umwana.

Ibijumba: Ibijumba cyane cyane bifite ibara rya orange bikungahaye kuri carotenoids zihindukamo vitamini A mu mubiri. Vitamini A ni ingenzi mu mikurire y’amaso, uruhu n’ubudahangarwa bw’umwana. Ibijumba binarimo vitamini C, fibre na vitamini B9.

wp-image-333802930jpeg-696x463.jpeg

Impeke zuzuye nk’umuceri utonoye bwa mbere, ibigori, amasaka, uburo n’ingano, zikungahaye kuri fibre, vitamini E na selenium. Zifasha umubiri kubona imbaraga ndetse zigafasha no mu mikorere myiza y’igogora.

wp-image-215279559jpeg-696x522.jpeg

  1. Ubunyobwa bwa Walnuts: Walnuts ni ubwoko bw’ubunyobwa bukungahaye ku binure bya omega-3 bikomoka ku bimera. Burimo kandi poroteyine na fibre. Kurya utubuto twa walnuts hagati y’amafunguro bifasha umubiri kubona intungamubiri z’ingenzi ku mubyeyi n’umwana.

  2. wp-1471970962849-696x696.jpeg

  3. Yawurute :Yawurute ni isoko nziza ya calcium ifasha amagufa n’amenyo gukomera. Iyo umugore utwite atabona calcium ihagije, umubiri uyikura mu magufa ye kugira ngo utunge umwana. Yawurute rero ifasha umubyeyi gukomeza kugira amagufa akomeye ndetse n’umwana akagira urutirigongo rukomeye.

  4. intro-yogurt-600x450-TS-156989737.jpg

    Imboga

Imboga zifite ibara ry’icyatsi cyijimye nk’imboga rwatsi zikungahaye kuri vitamini A, B9, C na K. Zifasha amaraso gukora neza, zigakomeza ubudahangarwa bw’umubiri kandi zikanafasha amaso gukora neza.

wp-1471971075110-696x696.jpeg

  1. Inyama

Inyama z’inka zidafite ibinure byinshi ni isoko nziza ya poroteyine n’ubutare. Zifasha mu gukora amaraso no gukomeza imbaraga z’umubiri. Ni byiza kurya inyama zapimwe neza kandi zigatetswa neza mbere yo kuzirya.

  1. Imbuto

Imbuto z’amoko anyuranye nk’imineke, amacunga, pome n’inanasi zikungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu umubiri ukeneye. Zifasha umubiri kugira amazi ahagije ndetse zigakomeza ubudahangarwa bw’umubiri. Kurya imbuto mu gihe utwite bifasha umwana gukura neza no kumenyera uburyohe bwazo nkiri mu nda.

wp-image-1892549939jpeg-696x463.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 12 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 53 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize