Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana
Amatangazo

Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana

Admin User2026 Nyakanga 64 min gusoma
Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, umaze imyaka 15 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ameze neza ndetse ko umuryango we wagutse.

Yavuze kandi impamvu amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi, icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, anateguza imishinga ikomeye irimo igitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yageneye ubutumwa abakunzi be bibazaga aho yari yaragiye, anateguza imishinga myinshi ikomeye avuga ko atigeze akora mu myaka yose amaze mu muziki.

Yagize ati: "Nta ho nagiye. Ahubwo ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyabanje. Nk'uko abantu babizi, inzira yarahindutse kandi yahindutse nziza kurusha mbere. Banyitege, ndi gutegura ibintu byinshi cyane ntigeze nkora mu myaka yose."

Meddy yanatangaje icyatumye ava mu muziki usanzwe (secular music) akinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ashimangira ko yakundaga iby'Imana na mbere hose.

Yagize ati: "Icyahindutse ni njyewe ubwanjye. Ushobora kuririmba indirimbo z'Imana, ariko ntibivuze ko uri umukristo. Icyo gihe nari ntarahinduka, ariko ubu impinduka zabanje kuba muri njye, hanyuma zigaragarira no hanze."

Meddy yakomeje avuga ko yahindutse mu cyerekezo, mu byifuzo, mu mitekerereze no mu myumvire. Yagaragaje kandi ko hari ibintu byinshi abantu batari bamuziho, ariko we yari azi ko bimurimo, byose bikaza guhinduka nyuma yo kuba icyaremwe gishya.

Uyu muhanzi yagarutse ku gikundiro Imana yamwambitse, ashimangira ko atari ukubera imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari Imana yamuhesheje uwo mugisha.

Ku bijyanye n'umushinga w'indirimbo yakoranye na Ed Kenzo yitwa "Gusa", Meddy yavuze ko yakozwe mu buryo bw'amajwi (audio) mu 2019. Ati: "Twayikoze mu 2019. Nari narayibagiwe, hanyuma mbona irasohotse, birantungura cyane. Ndetse mbona ifite na video, gusa ntago nkiri uriya mu bona muri video."

Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru bahugiye mu Gikombe cy'Isi, Meddy yavuze ko akunda Cristiano Ronaldo. Yongeyeho ko mu Rwanda yakundaga abakinnyi barimo Jimmy Gatete na Haruna Niyonzima, ndetse ko mu makipe yo mu Rwanda afana APR FC.

Meddy yanagarutse ku mpamvu adakunda gusohora indirimbo nyinshi cyangwa ngo akore ibitaramo kenshi nk'uko abakunzi be babyifuza agaragazako umuryago uza mbere, ndetse avuga ko abateganyiriza byinshi mu minsi irimbere.

Ati: "Kuba narinjiye mu buzima bwo kuba umubyeyi, umwana akiri muto aba akeneye ko umuba hafi. Ntuba ugomba guhora uzenguruka hirya no hino. Numvaga nshaka kuba iruhande rw'abana banjye igihe bakiri bato, kuko icyo gihe gishira vuba cyane. Ubu bari gukura, bityo ngiye gutangira no kwita ku bindi. Ni yo mpamvu ndi gutegura indirimbo nyinshi cyane, kandi ndi gutegura n'igitaramo."

Meddy yavuze ko ashimira abantu beza bamubaye hafi, bagatuma ahinduka ndetse akamenya Imana. Yanatanze inama akunze gusangiza abandi, cyane cyane abahanzi. Yagize ati: "Imana ni iy'ukuri. Kubyirengagiza ni ikibazo cy’igihe, ukuri nuko uzahura nayo, Icyiza ni uko mwahura ubu, aho guhura na yo ku iherezo."

Yakomeje agira inama abifuza kwinjira mu gakiza, by'umwihariko abahanzi, avuga ko yiteguye kubafasha gukomeza uwo murongo. Yanashishikarije abifuza gukurikira iyo nzira ariko bagahura n'imbogamizi kudacika intege.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 5 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 9 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize