Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo
Health

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo

Admin User2026 Gicurasi 2310 min gusoma
Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuva umuhungu ageze mu bugimbi, ni ukuvuga atangiye kwiroteraho, kugeza ageze mu zabukuru, intanga ngabo zikomeza gukorwa buri munsi. Ibi bisobanuye ko umugabo ashobora kubyara igihe cyose akiri muzima kandi umubiri ugikora neza.

Dore bimwe mu bintu ushobora kuba utari uzi ku ntanga ngabo:

Buri segonda hakorwa nibura intanga 1,000 kuva umuhungu atangiye kwiroteraho kugeza ashaje. Akenshi ibi bitangira hagati y’imyaka 14 na 18, bitewe n’imiterere y’umubiri, ibyo umuntu arya, imisemburo ndetse n’aho atuye.

Iyo umugabo asohoye amasohoro rimwe, ashobora gusohora intanga zigera kuri miliyoni 200. Ariko muri izo zose, intanga imwe gusa ni yo ishobora guhura n’intanga ngore igatanga umwana.

Nubwo amasohoro aba ashyushye, ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi bushobora kwangiza intanga. Ubushyuhe burengeje dogere 39°C bushobora kuzangiza. Ni yo mpamvu amabya aba amanitse hanze y’umubiri kugira ngo ubushyuhe bugume ku rugero rukenewe.

Mu mabya habamo imyunyungugu ishobora kwangiza intanga iyo zihamaze igihe kinini. Ni yo mpamvu intanga zishaje zisohoka binyuze mu kwiroteraho cyangwa gusohora amasohoro.

Abahanga bavuga ko intanga nyinshi zisohoka ziba zituzuye neza. Hari iziba zidafite umurizo, izifite imitwe ibiri cyangwa izindi zifite ubumuga butandukanye, kandi akenshi zipfira mu nzira mbere yo kugera ku ntanga ngore.

Intanga ngabo zigira uburyo umubiri uzirinda. Kubera ko zifite amakuru yihariye ya DNA, abasirikare b’umubiri bashobora kuzibona nk’ibintu by’amahanga. Umubiri ugira uburyo bwo kuzikingira kugira ngo zidakorwaho n’abo basirikare.

Nubwo intanga zikorerwa buri munsi, bisaba nibura amezi abiri kugira ngo intanga ibe ikuze neza kandi yiteguye gukora neza.

Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu zisa cyane, ariko izitanga umukobwa zikunda kuramba kurusha izitanga umuhungu. Ni yo mpamvu hari abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bishobora kongera amahirwe yo kubyara umukobwa.

Kwikinisha ntabwo bihindura imiterere cyangwa imikorere y’intanga ngabo, ariko abantu bamwe bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze cyangwa ku myitwarire iyo bibaye akamenyero gakabije.

Intanga ngabo ntizishobora kuramba igihe ziri hanze y’umubiri. Akenshi zipfa mu masegonda make. Ariko iyo ziri mu mubiri w’umugore, zishobora kumara hagati y’iminsi ibiri n’itanu zikiri nzima.

Abahanga bavuga ko mbere y’imyaka 40 ari bwo intanga ziba zigifite imbaraga nyinshi. Nyuma y’iyo myaka ubushobozi bwo kororoka bushobora kugenda bugabanuka buhoro buhoro.

Abantu banywa itabi, inzoga nyinshi cyangwa bafite umubyibuho ukabije bakunze kugira intanga nke cyangwa zidafite imbaraga zihagije ugereranyije n’abafite ubuzima bwiza.

Muri make, intanga ngabo ni ingenzi cyane mu kororoka kandi imiterere yazo ishobora guterwa n’ubuzima umuntu abamo, ibyo arya ndetse n’uburyo yitwara buri munsi.

wp-1472659983595-696x800.jpeg

wp-image-812090236jpeg-1536x587.jpeg

wp-1472661756519.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize