Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo
Health

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo

Admin User2026 Gicurasi 2310 min gusoma
Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntanga ngabo
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuva umuhungu ageze mu bugimbi, ni ukuvuga atangiye kwiroteraho, kugeza ageze mu zabukuru, intanga ngabo zikomeza gukorwa buri munsi. Ibi bisobanuye ko umugabo ashobora kubyara igihe cyose akiri muzima kandi umubiri ugikora neza.

Dore bimwe mu bintu ushobora kuba utari uzi ku ntanga ngabo:

Buri segonda hakorwa nibura intanga 1,000 kuva umuhungu atangiye kwiroteraho kugeza ashaje. Akenshi ibi bitangira hagati y’imyaka 14 na 18, bitewe n’imiterere y’umubiri, ibyo umuntu arya, imisemburo ndetse n’aho atuye.

Iyo umugabo asohoye amasohoro rimwe, ashobora gusohora intanga zigera kuri miliyoni 200. Ariko muri izo zose, intanga imwe gusa ni yo ishobora guhura n’intanga ngore igatanga umwana.

Nubwo amasohoro aba ashyushye, ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi bushobora kwangiza intanga. Ubushyuhe burengeje dogere 39°C bushobora kuzangiza. Ni yo mpamvu amabya aba amanitse hanze y’umubiri kugira ngo ubushyuhe bugume ku rugero rukenewe.

Mu mabya habamo imyunyungugu ishobora kwangiza intanga iyo zihamaze igihe kinini. Ni yo mpamvu intanga zishaje zisohoka binyuze mu kwiroteraho cyangwa gusohora amasohoro.

Abahanga bavuga ko intanga nyinshi zisohoka ziba zituzuye neza. Hari iziba zidafite umurizo, izifite imitwe ibiri cyangwa izindi zifite ubumuga butandukanye, kandi akenshi zipfira mu nzira mbere yo kugera ku ntanga ngore.

Intanga ngabo zigira uburyo umubiri uzirinda. Kubera ko zifite amakuru yihariye ya DNA, abasirikare b’umubiri bashobora kuzibona nk’ibintu by’amahanga. Umubiri ugira uburyo bwo kuzikingira kugira ngo zidakorwaho n’abo basirikare.

Nubwo intanga zikorerwa buri munsi, bisaba nibura amezi abiri kugira ngo intanga ibe ikuze neza kandi yiteguye gukora neza.

Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu zisa cyane, ariko izitanga umukobwa zikunda kuramba kurusha izitanga umuhungu. Ni yo mpamvu hari abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bishobora kongera amahirwe yo kubyara umukobwa.

Kwikinisha ntabwo bihindura imiterere cyangwa imikorere y’intanga ngabo, ariko abantu bamwe bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze cyangwa ku myitwarire iyo bibaye akamenyero gakabije.

Intanga ngabo ntizishobora kuramba igihe ziri hanze y’umubiri. Akenshi zipfa mu masegonda make. Ariko iyo ziri mu mubiri w’umugore, zishobora kumara hagati y’iminsi ibiri n’itanu zikiri nzima.

Abahanga bavuga ko mbere y’imyaka 40 ari bwo intanga ziba zigifite imbaraga nyinshi. Nyuma y’iyo myaka ubushobozi bwo kororoka bushobora kugenda bugabanuka buhoro buhoro.

Abantu banywa itabi, inzoga nyinshi cyangwa bafite umubyibuho ukabije bakunze kugira intanga nke cyangwa zidafite imbaraga zihagije ugereranyije n’abafite ubuzima bwiza.

Muri make, intanga ngabo ni ingenzi cyane mu kororoka kandi imiterere yazo ishobora guterwa n’ubuzima umuntu abamo, ibyo arya ndetse n’uburyo yitwara buri munsi.

wp-1472659983595-696x800.jpeg

wp-image-812090236jpeg-1536x587.jpeg

wp-1472661756519.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize