Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda
Health

Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 116 min gusoma
Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda
Sanga:
writer.umunsi.com

Kwereka uwo muri kumwe ko umukunda ni inshingano zawe kandi ukwiriye kubikora kubera ko niko uba waramusezeranyije mu gihe waruri kumusaba kukuba hafi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko waba hafi uwo muntu muri rusange.

Ufite umukunzi cyangwa uwo mwashakanye cyangwa undi wese ugomba gukunda kandi akakubona hafi ye. Uburyo bwiza bwo kubikora ni ubu bukurikira.

1.Kumuha umwanya: Muhe umwanya uhagije, nagukenera akubone, nagushaka akubone naguhamagara umwitabe , icyo agusabye ugikore wihuse. Icyo nicyo twise kumuha umwanya.

Iyo uhaye umuntu umwanya, biba bisobanuye ko umukora ku mutima kandi iteka akwiyegamizaho mu gihe ananiwe ntakubure mu gihe agushaka.

Hari ubwo kandi aba afite byinshi ashaka kuvuga iyo wamuhaye umwanya rero na none , ibuo afite ku mutima byose aba afite uwo abibwira kandi ku gihe , ubundi akumva abohotse.

2.Kumuha impano: Burya amagambo ni meza kandi anyura umutima ariko ibikorwa byo biba byiza kurutaho.  Reka dufate urugero ruto rw’inkuru yabayeho,

Umukobwa witwaga Cia , yakundwaga n’abahungu benshi bari bageze nko muri 5 kandi buri wese aca mu gikari akamwandikira ko amukunda kandi ko ashaka ko na we amukunda. Umwe niba amwandikiye uyu mwanya undi na we akabikora ,gutyo gutyo kugeza ubwo barangiriye.

Bose bari bakize kubyerekeye amafaranga n’imitungo  ariko baravugaga gusa ariko ntihagire n’umwe ubasha kugira icyo amwereka cy’igikorwa gitandukanye n’ibyo abandi bakora. Umunsi umwe rero Cia aza guhura n’undi musore wari ucishije bugufi, witonda kandi wari mwiza. Uwo musore yabonye ubwiza bwa Cia abubonamo ejo hazaza he.

Cia umukobwa wacu wari ufite urutonde rw’abasore bakize bamwandikiraga ariko yarabuze amahitamo , yarabuze uwo yemerera n’uwo ahakanira, agwa mu mutego w’uwo musore watangiye kumwereka ibikorwa kuva ku munsi wa mbere bahuriyeho.

Umusore yahise ashaka byinshi kuri uwo mukobwa Cia, amenya ibyo akunda , ibyo yanga , impano n’ibindi ubundi atangira kumuba hafi. Ubwo namwe murumva uburyo inkuru yarangiye.

3.Kumwubaha: Burya iyo wubashye uwo muntu, ukamwereka ko ntacyo wakora gitandukanye n’ibyifuzo bye mutaganiriyeho , na we abona ko umurutira abanda. Urukundo rushingira cyane ku bwubahane hagati ya babiri.

Muri rusange urukundo ukunda umuntu rushingira kuburyo umwitwaraho n’uburyo abona ibikuvamo cyangwa bikuvaho byaba ibifatika cyangwa ibidafatika ariko bikamwereka ko uhari ku bwe.

DP.avif

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize